skol
startimes

Burundi: Imbonerakure zahamagariwe guhaguruka zikaba maso

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 1 September 2020 Yasuwe: 2169

Urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD i Kayanza ruzwi nk’ Imbonerakure rwahamagariwe guhaguruka ndetse rukaba maso kandi rukajya rutegura amarondo y’ijoro ku rwego rumwe n’igisirikare n’igipolisi.


Ibi bikaba byatangajwe na Minisitiri ushinzwe urubyiruko mu nshingano ze mu Burundi, Ezechiel Nibigira, avuga ko igihugu kitabona ushinzwe umutekano wa buri rugo,binyuranyije n’icyifuzo cya Col. Remy Cishahayo uyobora iyi ntara.

Minisitiri Ezechiel Nibigira yabitangarije mu mpera z’iki Cyumweru gishize mu Ntara ya Kayanza, mu majyaruguru y’u Burundi, ubwo hizihizwaga Umunsi w’Imbonerakure. Kuri uyu muminisitiri wahoze anakuriye urubyiruko rw’Imbonerakure, ngo nta mpamvu aba bashyirwa ku ruhande mu bijyanye no gucunga umutekano.

Asanga Imbonerakure zigomba gutegura amarondo y’ijoro kimwe n’abasirikare n’abapolisi. Ati:

Mbonerakure za Kayanza, muhaguruke, kandi mube maso. Mu Kirundi bavuga ko agatoki kamenyereye gukomba gahora kiteguye…Ntabwo tuzigera tugira abasirikare n’abapolisi bahagije ba buri rugo. Hari abumvishe nabi nabi ibiherutse gutangazwa. Mureke tubasobanurire kugirango mwumve ubutumwa: Imbonerakure zisabwe kuba maso guhera nonaha.

Ubutumwa yakomozagaho nk’uko tubikesha SOS Medias Burundi, ni ubwa Guverineri w’Intara ya Kayanza, Col. Rémy Cishahayo, wihanangirije muri Nyakanga abasivili bakora amarondo y’ijoro. Yagize ati:

Ntabwo nzihanganira umuntu wese utoteza abenegihugu, uwo ari we wese. Kuva uyu munsi, Intara ya Kayanza yashinzwe Cishahayo… Abapolisi ni inzobere mu bijyanye n’umutekano w’imbere. Igisirikare gikingira imipaka. Buri muturage agomba kwitwara nk’umukozi w’ubutasi, agomba gutanga amakuru ajyanye n’umutekano. Ntabwo asabwa gukora irondo, ni akazi ka polisi.

Ibi ariko nibyo Minisitiri Nibigira yaje avuguruza ashimangira ko Imbonerakure zigomba gufata iya mbere kimwe n’abasirikare n’abapolisi mu gucunga umutekano w’igihugu.

Ni mu gihe raporo zitandukanye z’imiryango mpuzamahanga n’iyo mu gihugu zakunze kwamagana “ihohotera rikorwa n’Imbonerakure kuva mu 2014”. Mu bindi, ziregwa harimo gutoteza, kwica no gusahura abaturage, abenshi muri bo bakaba ari abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa abitwa ko barwanya ishyaka rya CNDD-FDD.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uganda:Inzego z’umutekano zatahuye umugambi wo kwica Bobi Wine no gutwika...

Muri Uganda, inzego zishinzwe umutekano zatahuye umugambi wateguraga wo...
25 November 2020 Yasuwe: 1724 0

Ibiteye amatsiko byihariye wamenya kuri Kamala watorewe kuba Visi Perezida...

Kamala Devi Harris yavutse ku ya 20 Ukwakira 1964, akaba Umurwanashyaka...
24 November 2020 Yasuwe: 2979 0

Bamwe mu bayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta y’abanyamahanga batangiye...

Byibuze abayobozi b’imiryango ibiri itegamiye kuri leta (ONG) iterwa inkunga...
24 November 2020 Yasuwe: 1050 0

Igihugu cya Uganda gikomeje kwibikaho ibimodoka by’intambara[AMAFOTO]

Igihugu cya Uganda cyatumije ibimodoka by’intambara kikaba kigiye kwibikaho...
23 November 2020 Yasuwe: 4688 0

Ibintu 5 utazi kuri Angela Merkel,umugore w’umunyacyubahiro mu...

Angela Dorothea Merkel yavutse tariki 17 Nyakanga 1954,ni umunyapolitiki...
23 November 2020 Yasuwe: 2102 0

Ibyihariye wamenya ku mukobwa wa Barack Obama[AMAFOTO]

Kuva uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama...
23 November 2020 Yasuwe: 4983 0