skol
fortebet

Burundi: Imbonerakure zahohoteye abavandimwe 3 na nyina zibaziza ko ari abayoboke ba CNL

Yanditswe: Monday 15, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Insoresore zigize umutwe w’Imbonerakure washinzwe na perezida Nkurunziza zateye umuryango umwe w’abayoboke ba CNL uherereye muri Komini Gihogazi zitwaje imipanga n’ibyuma,zifatwa n’abaturage zigiye kubahohotera.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, nibwo izi Mbonerakure zari zariye karungu zateye umuryango w’aba basore batatu na nyina gusa abaturanyi babo bahita bahurura bazita muri yombi zitarakora amahano.

Nyuma yo gufata mpiri izi mbonerakure,ushinzwe itangazamakuru mu mujyi wa Karusi aba bayoboke ba CNL batuyemo yahise arekura izi mbonerakure zirigendera hanyuma afunga uyu muryango wose uko ari abasore 3 ndetse na Nyina nkuko ikinyamakuru SOS Media Burundi cyabitangaje.

Umwe mu bagize uyu muryango yatangarije iki kinyamakuru ko izi Mbonerakure zabibasiye kubera ko ari abayoboke ba CNL zitwaje intwaro gakondo batabaza abaturanyi barabarekura.

Perezida wa CNL muri Gihogazi, Ananias Batakanwa,yatangaje ko izi Mbonerakure zari zije guhohotera abanyamuryango babo zitabwa muri yombi n’abaturage ariko ngo zaje kurekurwa n’uyu ushinzwe gutangaza amakuru muri Leta.

Umubyeyi witwa Renathe Nzeyimana n’abahungu be batatu barimo Jean Marie Nshigikiwenimana, Cyprien Gahungu na Emmanuel Ndayisaba ngo bafungiwe muri gereza ya Karusi bazira ko babujije imbonerakure kubahohotera.

Mu gihe habura igihe gito ngo amatora y’umukuru w’igihugu mu burundi abe,Imbonerakure zimaze iminsi zivugwaho guhohotera abayoboke b’Ishyaka CNL rya Agathon Rwasa rifite abayoboke benshi cyane ndetse rihabwa amahirwe yo kuzahangana na CNDD FDD.


Abayoboke ba CNL bakomeje guhohoterwa n’Imbonerakure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa