skol
fortebet

Burundi: Imbonerakure zateye ingo z’abayoboke ba CNL zitwaje imipanga zikomeretsa benshi

Yanditswe: Friday 07, Jun 2019

Sponsored Ad

Abayoboke bo mu ishyaka rya CNL bo mu gace kitwa Mubimbi mu ntara ya Bujumbura batewe n’urubyiruko rw’imbonerakure zari zitwaje imipanga n’ibyuma mu ijoro ryo ku cyumweru,bakomeretsa benshi.

Sponsored Ad

Iki gitero cyahungabanyije abayoboke b’iri shyaka bamwe bata ingo zabo bajya kurara mu bihuru bihisha izi mbonerakure zari zariye karungu.

Ikinyamakuru SOS Media Burundi gikorera ku mbuga nkoranyambaga cyavuze ko bamwe mu bayoboke ba CNL barimo Aster Hakizimana n’umugore we Beatrice Kamariza, Jean Paul Ndayishimiye, Richard Ndereyimana, Nestor Bamporubusa na Christophe Hakizimana bakomerekejwe n’izi mbonerakure.

Nyuma yo gukomeretswa bahise bamburwa imyambaro na bimwe mu bikoresho by’ishyaka rya CNL barangije barabitwika.Abayobozi ba CNL muri aka gace bavuze ko abakoze uru rugomo babazi.

Uru rubyiruko rw’Imbonerakure rwavuze ko rutumva impamvu iri shyaka rya Agathon Rwasa rikomeje kwigwizaho abayoboke mu gihe gito rimaze rishinzwe.



Ibitekerezo

  • Izi ni Interahamwe.Nubwo Imbonerakure zamaze abantu,president Nkurunziza arazishima cyane.Ndetse aherutse kuvuga ko "n’Imana ari imbonerakure".Nyamara akavuga ko ari "Umurokore".Ntabwo Politike ijyana no kuba Umukristu nyakuri.Muli Politike haberamo:Kubeshya,kwicana,gutonesha,amanyanga,gusahura umutungo w’igihugu,etc...Niyo mpamvu muli Yohana 17:16,Yesu yasabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi.Umukristu nyakuri arangwa no gufata bible akajya mu nzira kubwiriza abantu ubwami bw’imana buzaza bugakuraho ubutegetsi bw’abantu ku munsi w’imperuka nkuko Daniel 2:44 havuga.Yesu niwe uzahabwa ubutegetsi bw’isi yose akayigira Paradizo nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.

    Iyi jenoside iri gukorerwa abatutsi mu Burundi kuki dukomeje kurebera?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa