skol
fortebet

Burundi: Imbonerakure zimereye nabi abamotari zibaka amafaranga ku ngufu yo gutera inkunga ikipe y’igihugu muri CAN 2019

Yanditswe: Monday 22, Apr 2019

Sponsored Ad

Abamotari bo mu ntara ya Kirundo bararira ayo kwarika kubera gusabwa ku ngufu amafaranga ibihumbi 5000 by’amafaranga y’Uburundi yo gutera inkunga ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru,Intambara ku rugamba kugira ngo izitware neza mu gikombe cya Afurika.

Sponsored Ad

Aba bamotari batangarije ikinyamakuru SOS Burundi ko babangamiwe cyane n’aya mafaranga bacibwa n’ubuyobozi ku ngufu mu rwego rwo gushyigikira ikipe y’igihugu y’Uburundi yakoze amateka yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere.

Umwe muri aba bamotari yagize ati “Ntitwumva impamvu badusaba ku ngufu amafaranga yo gutera inkunga ikipe y’igihugu kandi kuyatanga ari ubushake.Badusabye gutera inkunga amatora ya 2020,gutera inkunga ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi.Ibi ni uguhohotera umumotari rubanda rugufi uba ugomba kwishyura amafaranga y’ubukode.Iyo umuntu yanze kuyatanga arakubitwa cyane,agasabwa imisoro irenzeho yitwa umwanzi w’igihugu.”

Undi mumotari yagize ati “Amafaranga yo gufasha ikipe y’igihugu ntabwo akwiriye gusabwa.Urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi rwica amategeko ya CAF.Iki ni ikindi kibazo cyiyongera ku bukene buvuza ubuhuha I Kirundo.”

Urubyiruko rw’Imbonerakure rutega umumotari rukamwaka uyu musanzu w’ibihumbi 5000 FBU,uwanze kuyatanga agakubitwa nkuko bitangazwa na bamwe mu bamotari.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi,FFB,Hon.Reverien Ndikuriyo yabwiye abanyamakuru ko bafite amafaranga ahagije yo gufasha ikipe y’igihugu,Intamba ku rugamba.

Ibitekerezo

  • Nibagera permis, baragenda mu muhanda nta casques,ntibishyura imisoro none babatse 5000 .Bazaganize abo mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa