skol
fortebet

Burundi:Imbonerakure zishwe, abambaye gisirikare barasa abasivili

Yanditswe: Tuesday 01, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Igihugu cy’u Burundi gikomeje kuvugwamo ihungabana ry’umutekano, nyuma y’ibitero by’abantu bitwaje intwaro nk’icy’i Musigati kiciwemo Imbonerakure 2 ndetse n’i Muramvya, bivugwa ko agatsiko k’abantu bambaye impuzankano y’igisirikare cy’iki gihugu karashe mu bantu umwe akahasiga ubuzima, babiri bagakomereka.

Sponsored Ad

Kuva ku itariki 23 Kanama, ubwo umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi wigamba igitero cyo mu Ntara ya Rumonge, mu bice bimwe na bimwe byo mu gihugu hagiye havugwa ubugizi bwa nabi abantu bakicwa abandi bagakomereka.

Nk’ i Muramvya, hari ahagana saa yine z’ijoro kuwa gatandatu ushize, aho ababibonye n’amaso bavuga ko itsinda ry’abantu bivugwa ko bari bambaye imyambaro y’Igisirikare cy’u Burundi (FDN), banyuze hafi y’ikigo kibamo abamugariye ku rugamba, bakarasa ku bantu bari bagerageje kumenya imyirondoro yabo, umwe ahita apfa, abandi babiri barakomereka.

Abaturage bavuganye na SOS Médias Burundi, dukesha iyi nkuru, bavuga ko abo bantu bahise bagenda berekeza mu ishyamba rya Kibira.

Bavuga kandi ko abasirikare n’abapolisi benshi baje kuhagera nyuma bakererewe.

Kuri uwo munsi kandi, mu burengerazuba bw’igihugu, mu Ntara ya Bubanza, Komini Musigatimu Mudugudu wa Kayange, abantu bitwaje intwaro bishe abantu babiri babarizwa mu rubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, barimo uwitwa Gaposho ukuriye uru rubyiruko aha hantu.

Amakuru kandi avuga ko izi Mbonerakure ebyiri, nk’abashinzwe umutekano, zari zifite intwaro ubwo zicwaga. Ababibonye bati:

Bari baherekeje abashinzwe umutekano gukurikirana agatsiko k’abantu bitwaje intwaro bagaragaye ku dusozi twegereye ishyamba rya Kibira kuva kuwa Gatanu ushize. Mu kurasana, abasivili babiri bakozweho bikomeye. Bahise bapfira aho.

Biravugwa ko abaturage baturanye n’ishyamba rya Kibira bavuye mu ngo zabo bakambitse mu murwa mukuru wa Komini Musigati.

Umuyobozi wa Komini Musigati ntiyifuje kugira amakuru menshi atanga ku gitero n’iyicwa ry’aba bantu, gusa yatangaje ko abayatanze ari abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa