skol
fortebet

Burundi:Indaya yandagaje umuyobozi w’umugore ibinyujije mu ibaruwa yamwandikiye igizwe n’amagambo ateye isoni[IBARUWA]

Yanditswe: Tuesday 01, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Indaya yitwa Riziki Shurweryimana ibarizwa muri Komini ya Mutumba mu Ntara ya Karusi, ku wa 27 Ugushyingo 2020 yandikiye Faraziya Ruzobavako, Umuyobozi wa Komini ibaruwa imwandagaza, imuhora kuba yarayibujije kuba aho ishaka.

Sponsored Ad

Tariki ya 23 Ugushyingo ni bwo uyu muyobozi wa komine Mutumba, Faraziya Ruzobavako, yanditse itangazo ribuza buri wese muri Komini ayoboye gucumbikira Riziki, kubera ko ateza umutekano muke.

Ruzobavako yategetse ko Riziki aba mu rugo rw’ababyeyi be; Joseph na Misago Gloriose gusa, batuye mu gace ka Gisimbawaga, cyangwa se akazemererwa kuba mu rugo rwe, mu gihe yaba yarashatse umugabo.

Uyu muyobozi yatangaje ko uzarenga kuri iri tegeko, azahanwa n’amategeko.

Itangazo ry’Umuyobozi wa Komini ribuza Riziki Shurweryimana kuba aho ashaka

Riziki mu magambo akubiye mu ibauwa yanditse asubiza uyu muyobozi wa Komini Mutumba, ubona koa atashimishijwe n’ibo bashaka kumukorera, yasubije Faraziya Ruzobavako mu magambo akakaye.

Uyu mukobwa yabanje kumenyesha uyu muyobozi ko yakiranye akababaro ibaruwa imubuza kuba ahantu na hamwe muri Komini, gusa yongeraho ko yashatse kumwinjirira mu buzima. Ati:

Nanjye mfashe kano kanya kugira ngo mbamenyeshe ko mwanyinjiriye mu buzima, kuko nta munsi muramfata amaguru ari ane (4), ikindi n’ubwo mwamfata ntekereza ko ntanga urwanjye. Igikuru ni uko ari akazi kanderera umwana kuko mbasabye akazi aho kuri Komini n’ubwo kaba ak’ubupulanto (planto), nzi ko ntako mwampa.

Ibaruwa Riziki Shurweryimana yanditse asubiza Umuyobozi wa Komini Mutumba Faraziya Ruzobavako

Riziki yakomeje asaba umuyobozi we kubaha akazi ke kuko ngo kamutunze. Ati:

Rero tujye tujye twubahira umwe wese mu kazi ke kuko nanjye ako kazi karantunze, nta munsi baramfata ngo nibye igitoki cy’Umurundi cyangwa ngo nazituye itungo ry’Umurundi.

Ku musozo w’ibaruwa, Riziki yasabye buri wese gukora akazi ke kuko ngo abantu bose batayobora Komini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa