skol
fortebet

BURUNDI:Itsinda rya Loni rishinzwe iperereza ku bwicanyi bwo muri 2015 ryongerewe igihe cy’umwaka

Yanditswe: Wednesday 07, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Itsinda rya Loni rishinzwe iperereza ku Burundi wongewe igihe cy’umwaka umwe. Ni nyuma y’ aho Inama Nkuru ya Loni ku burenganzira bwa muntu itangaza ko mu mezi ya mbere y’ ubutegetsi bwa Perezida mushyashya w’ u Burundi, Evariste Ndayishimiye yaranzwe n’ ihohoterwa rikomeye.

Sponsored Ad

Iri tsinda rya Loni rishinzwe iperereza ku Burundi rigizwe n’ abantu batatu. Uwuyoboye ni Doudou Diene. akimenya ko istinda ayoboye ryongewe umwaka umwe, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko amaperereza yabo agiye gushingira ku “byaha bibangamira uburenganzira bwa muntu nk’ ubwicanyi, ihohoterwa no gushimuta abantu batabona ibintu kimwe n’ubutegetsi, ababikora, inguvu bakoresha no kugenzura ko ibyaba bihanwa n’inkiko mpuzamahanga. ”

Doudou Diene mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika yakomeje asobanura ko kubona ONU yongereye igihe iri tsinda ayoboye mu gihe aheruka no guhinduka ubutegetsi ari ikimenyetso cyerekana ko umurimo bari batangiye wizewe kandi ko ntaho babogamiye.

Uyu mugabo uturuka mu gihugu ca Senegal, yashimangiye ko bagiye gusubira gusaba ko bakwemererwa kugera ku butaka bw’Uburundi. Ni mu gihe kuva uwo mugwi ushingwa mu mwaka w’2016, abawugize batarakandagiza ikirenge muri icyo gihugu bakoraho amatohoza.

Mu magambo ye yagize ati: “Twabisabye kuva kera ariko ntiturapfa no kwemerewe kujyayo. N’ubu tuzakomeza kubisaba kugira ngo turebe ko twagera ku kibuga, tuvugane n’inzego za Leta cyangwa abandi barebwa n’ icyo kibazo cy’ ihohoterwa kuko twebwe ntiducika intege dukoesha ubuhanga bwacu mu iperereza. kandi ibikorwa byacu birashimwa ni nayo mpamvu twongewe igihe inshuro 4 kugira ngo twongererwe inguvuvu”.

Mu kwezi gushize, ubwo iryo tsinda ryashyiraga ku mugaragaro raporo ya 4, intumwa y’Uburundi AmbassaderiTabu Renovat ahagarariyeUburundi i Geneve mu Buswise yararyimye yivuye inyuma. Intumwa y’igihugu cy’Ubufaransa kuri ibyo, yatangaje ko irajwe ishinga n’uko abashinjwa gukora ibibi batangajwe n’ iryo tsinda badahanwa.

Ubutegetsi bushyashya butungwa agatoki, Perezida Evariste Ndayishimiye, asa nk’uhanganye n’ iri tsinda rya ONU ryongerewe igihe n’ibihugu biwushyigikiye yavuze ko atari bo bakunda Abarundi kurusha ubutegetsi buhari.

Ni amagambo Perezida Evariste Ndayishimiye yavugiye mu kiganiro aheruka guha abanyamakuru. Nyamara, Doudou Diene ayoboye iri tsinda yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bagiye gushira inguvu mu gukorana n’ayandi mashyirahamwe mpuzamahanga ndetse na n’ urukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI kugira ngo ibyaha bihohotera ikiremwa k muntu bizhanywe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa