skol
fortebet

Burundi: Kiliziya Gatolika ntizongera guha ijambo abanyapolitiki mu misa

Yanditswe: Thursday 18, Apr 2019

Sponsored Ad

Kiliziya Gatolika mu Burundi yamaze gutangaza ko itazongera kugira umunyapoliti iha ijambo mu misa ndetse ngo uretse ababiherewe uburenganzira nta muntu wemerewe kuvugira mu misa.

Sponsored Ad

Inama y’abepiskopi gatolika y’Uburundi yatangaje ko yifuza gukuraho umuco wari wogeye mu Misa aho abanyapolitiki bitwazaga umwanya ukomeye bafite muri politiki bakiha uburenganzira bwo gufata ijambo mu misa.

Musenyeri mukuru wa Archidiyoseze ya Bujumbura akaba ari nawe uhagarariye Papa muri diyoseze ya Ngozi, Gervais Banshimiyubusa, yasomye iryo tangazo avuga ko iyo ngingo yafashwe mu rwego rwo kubahiriza itegeko rigenga igitambo cy’ukaristiya.

Nkuko amakuru dukesha VoA abitangaza,ngo abanyapolitiki bo mu Burundi bari bamaze kumenyera gutangira amatangazo yabo mu kiliziya mu gihe cya Misa.

Ibitekerezo

  • Buri gihe nibaza ibyo amadini y’iki gihe abarimo gukora.Mu gihe Yesu n’Abigishwa be wabarwigaga nuko bose bajyaga mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana ku buntu,amadini y’iki gihe arangwa no kuguma mu nsengero,bagacuranga,bagasaba amafaranga abayoboke.Bigatuma babona Umushahara wa buri kwezi,ndetse benshi bikabakiza.Yesu n’Abigishwa be,nta n’umwe wafataga umushahara wa buri kwezi.Ahubwo bafatanyaga umurimo wo kubwiriza no kwikorera bakitunga.Soma urugero rwa Pawulo muli Ibyakozwe 20:33.Yesu yasize adusabye gukorera Imana ku buntu nkuko Matayo 10:8 havuga.Abantu mbona babikurikiza,ni abayehova gusa.Ndahamya ntashidikanya ko aya madini abuze umushahara wa buri kwezi,nta pastor wakongera kubona mu rusengero.Icyacumi bitwaza,cyari kigenewe gusa ubwoko bwo muli Israel bwitwaga Abalewi kubera impamvu dusoma muli Kubara 18:24.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa