skol
fortebet

Burundi: Nkurunziza yimye amatwi Abarundi bakomeje kumwingiga bamusaba ko yongera kwiyamamaza

Yanditswe: Thursday 26, Sep 2019

Sponsored Ad

Umuvugizi w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi,Jean-Claude Karerwa,yavuze ko Perezida Petero Nkurunziza atazigera yisubiraho ngo yiyamamaze mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2020, nubwo hari ababimusaba.

Sponsored Ad

Jean-Claude Karerwa yavuze ko abantu baririmba cyangwa bagasaba ko Perezida Nkurunziza yakongera kwiyamamaza ko ari ibyiyumvo byabo ntacyo bishobora guhindura ku mwanzuro yamaze gufata.

Mu mwaka wa 2018, leta y’u Burundi yahinduye ibwirizashingiro,bituma abatari bake babona ko byari bigamije gushaka uburyo bwatuma Nkurunziza yongera kwiyamamariza indi manda.

Mu ijambo Nkurunziza yagejeje ku Barundi ku munsi wo gutangaza ibikubiye muri iryo bwirizashingiro rishya, ku nshuro ya mbere yatangaje ko atazasubira kwiyamamaza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa gatatu, umuvugizi w’umukuru w’igihugu cy’Uburundi, Jean-Claude Karerwa, yavuze ko uretse abo babiririmba, ko hari n’ababimusaba babicishije mu nyandiko.

Yagize ati: "Ni ibisanzwe ko abantu bakunda umuntu, ariko kandi ndagira ngo menyeshe ko hariho n’abatifuza ko yakomeza kuba umukuru w’igihugu.

"Uko bimeze rero ntihagire abazajya bumva ibyo abantu baririmba, nta wabuza abantu kuririmba no kugaragaza ibyiyumviro byabo kuko n’uburenganzira bwabo".

Bwana Karerwa yabajijwe niba Perezida Nkurunziza adashobora guhindura umwanzuro we mu gihe abantu benshi baba bakomeje kumusaba gusubira kwiyamamaza.

Yabasubije ati: "Nta na kimwe byahindura ku mwanzuro umukuru w’igihugu yafashe kugeza kuri uyu mwanya turimo kuvugana".

Ku bibaza ko ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD rishobora kubura uwiyamamaza kugira ngo amusimbure Karerwa yavuze ko ibyo bidashoboka.

Yagize ati: "Ntihagire utekereza cyangwa ngo arote ko ishyaka CNDD-FDD rishobora kubura abiyamamaz, simbikeka.Ishyaka rifite abifuza kuyobora igihugu benshi".

Perezida Pierre Nkurunziza yayoboye igihugu cy’u Burundi kuva mu 2005 hanyuma mu mwaka wa 2015 yiyamamariza manda ya gatatu yamaganwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bituma igihugu cyinjira mu myigaragambyo n’urugomo.

Ibitekerezo

  • Ibaze perezida wima amatwi abantu bamuzaniye ibiseke bifuzako akomeza kubayobora ko ntawundi ushoboye muri FDD. Harundi numvise ngo nawe ari gutegura referendum nyuma ya manda 2 amaze kubutegetsi ashaka iya 3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa