skol
fortebet

Burundi: Umugabo washinjwaga kugaburira inyeshyamba muri Kongo yiciwe muri gereza y’iperereza umurambo we utabwa mu mugezi wa Rusizi

Yanditswe: Wednesday 16, Oct 2019

Sponsored Ad

Umugabo wafunzwe ku cyumweru taliki ya 13 Ukwakira 2019 azira kugaburira inyeshyamba zo muri RDC yiciwe muri gereza ikorerwamo iperereza mu Burundi [SNR] nyuma yo gutotezwa inshuro zigera kuri 14.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru cyitwa SOS Media Burundi cyavuze ko uyu mugabo yishwe n’abarinzi b’umuyobozi w’iki kigo cya Leta y’Uburundi gishinzwe iperereza [SNR].Uyu mugabo ngo yiciwe mu kasho yari afungiwemo ari guhatwa ibibazo.

Polisi yavuze ko uyu mugabo yafunzwe ku cyumweru ahagana saa cyenda mu gace kitwa Ndava muri Komini Buganda.

Amakuru iki kinyamakuru cyamenye ngo nuko yafunzwe akekwaho kugemurira ibiryo inyeshyamba zikorera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.
Uyu mugabo yaratotejwe kugeza ubwo ata ubwenge,ubwo yakorwagaho iperereza kuri ibi byaha ashinjwa.

Uyu mugabo akimara gupfa,yahise ajugunywa mu mugezi wa Rusizi n’aba bantu bamwishe nkuko polisi yabitangaje.

Umwe mu bagize umuryango w’uyu mugabo wishwe yavuze ko bamushakiye muri gereza zitandukanye ntibamubona.

Yagize ati "Umuvandimwe wanjye yafunzwe ubwo yari avuye mu isoko rya Ndava.Nta shyaka na rimwe yarimo cyangwa umutwe witwara gisirikare.Twasabye ubuyobozi bw’intara kudufasha gushaka nibura umurambo we.

Ubwo iki kinyamakuru cyabazaga umuyobozi ushinzwe iperereza mu ntara ya Cibitoke, Miburo, yavuze ko ibyo ari ibihuha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa