skol
fortebet

Burundi: Umugabo wahanuye ko perezida Nkurunziza agiye gupfa yatawe muri yombi

Yanditswe: Saturday 08, Jun 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Pierre Barakikana uzwi nka “Muhanuzi” uherutse gucikwa n’ururimi rwe agatangariza mu muhanda ko hagiye kuba umuhengeri uzatwara ubuzima bwa perezida w’Uburundi Pierre Nkurunziza yatawe muri yombi.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ukomoka muri komini Mpanda mu ntara ya Bubanza afungiwe ahitwa Mvugo nyuma yo kuzenguruka imihanda yose ahanura ko perezida Nkurunziza agiye gupfira mu kiza gikomeye kizatera u Burundi.

Uyu muyoboke w’itorero rya Emmanuel,ubwo yari ku ngoyi yavuze ko ubu buhanuzi bwe bwumviswe nabi n’abayobozi b’inzego zibanze ariko akomeza kwemeza ko ibyo yavuze bizaba nta kabuza.

Abumvise ubuhanuzi bwa Brakikana bemeje ko yavuze ko mu Burundi hagiye gutera umuhengeri ukomeye uzatwara ubuzima bwa perezida Nkurunziza.

Uyu mugabo yafungiwe bwa mbere ku biro bya polisi bya Nyanza-lac kuwa 29 Gicurasi uyu mwaka yimurirwa muri gerez ya parike ya Makamba kuwa 03 Kamena nkuko ikinyamakuru SOS Medias Burundi kibitangaza.

Guverineri Gad Niyukuri yakoresheje inama atangaza ko uyu mugabo yari agamije kwica umutekano w’igihugu bityo akwiriye koherezwa muri gereza ya Murembwe.
Yagize ati “Ubuhanuzi bw’ibinyoma buhungabanya umutekano w’igihugu.Umushinjacyaha agomba kumujyana muri gereza ya Murembwe.”

Ibitekerezo

  • Kuba mu madini menshi hasigaye haba abiyita "Abahanuzi" kandi Pastors bakemera ko bakorera mu nsengero zabo,ni kimwe mu bimenyetso by’iminsi y’imperuka.Muzi ukuntu na Gitwaza aherutse kubeshya abantu ngo Burundi igiye kuba DUBAI yo muli Africa.Ni imitwe baba bateka ngo abantu babemere,bityo babarye amafaranga.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhasomye.

    Wowe Gatare ibyo uvuga ubikura he? Buja ishobora kuba DUBAI vuba cg kera. Bariya bagabo ntibavuguruzanya. Baruzuzanya. Ikiricyo Nkurunxiza na politiki ye ya tsembatsemba ntaho yageza u Burunfi. Eldorado ivugwa na Gitwaza izabaho atakiriho.

    Ubu se uyu muhanuzi baramusaba imbabazi ko ibyo yahanuye byasohoye?

    Uyu muhanuzi biragaragaye ko ibyo yahanuye byasohoye .bityo numva yafungurwa ahubwo akagirwa umuhanuzi w’igihugu cy’,Uburundi .Kuko ntaruhare yabigizeno NGO Peresida Nkurunziza Apfe direko yiberaga Gereza!!

    Nyamara ibyo yavugaga byarabaye peee

    Yooopole nibamwumvirize neza bamuhakaryokokuvuganan’Imanayiwe kuko Imaniriho kandirakora.

    Ayiwe arimo kuzira ukuri kbs bashyiremo imiyaga

    Nubusanzwe ariko ubuhanuzi bugira agaciro aruko busohoye! Ubu akwiye kurekurwa.

    Ahaaaaaasss

    Ahaaaaaasss

    Uyu mugabo ariko yaba arengana, Kuko Muganga yatangaje ko Nyakubaha yazize uburwayi! abahanuzi hari igihe bahuza n’ukuri ntago bose babeshya pe! Mubitohoze neza, cyereka wenda iyo aba yararozwe cyangwa akicwanone yazize indwara.

    nonex niba yaravuze ko azapfa akaba alfuye icyo yabeshye n,iki? Ntitwakirengagizako n,abahanuzi b,ibinyoma bariho ariko ntakundi .gsa clean imwakire .

    Uyu mugabo afungurwe kandi ahabwe indishyi y’akababaro Kuko yararenganye.Mbere yo guhana ubuyobozi bujye bubanza gukurikirana ibintu neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa