Umugabo witwa Pierre Barakikana uzwi nka “Muhanuzi” uherutse gucikwa n’ururimi rwe agatangariza mu muhanda ko hagiye kuba umuhengeri uzatwara ubuzima bwa perezida w’Uburundi Pierre Nkurunziza yatawe muri yombi.
Uyu mugabo ukomoka muri komini Mpanda mu ntara ya Bubanza afungiwe ahitwa Mvugo nyuma yo kuzenguruka imihanda yose ahanura ko perezida Nkurunziza agiye gupfira mu kiza gikomeye kizatera u Burundi.
Uyu muyoboke w’itorero rya Emmanuel,ubwo yari ku ngoyi yavuze ko ubu buhanuzi bwe bwumviswe nabi n’abayobozi b’inzego zibanze ariko akomeza kwemeza ko ibyo yavuze bizaba nta kabuza.
Abumvise ubuhanuzi bwa Brakikana bemeje ko yavuze ko mu Burundi hagiye gutera umuhengeri ukomeye uzatwara ubuzima bwa perezida Nkurunziza.
Uyu mugabo yafungiwe bwa mbere ku biro bya polisi bya Nyanza-lac kuwa 29 Gicurasi uyu mwaka yimurirwa muri gerez ya parike ya Makamba kuwa 03 Kamena nkuko ikinyamakuru SOS Medias Burundi kibitangaza.
Guverineri Gad Niyukuri yakoresheje inama atangaza ko uyu mugabo yari agamije kwica umutekano w’igihugu bityo akwiriye koherezwa muri gereza ya Murembwe.
Yagize ati “Ubuhanuzi bw’ibinyoma buhungabanya umutekano w’igihugu.Umushinjacyaha agomba kumujyana muri gereza ya Murembwe.”
Wowe Gatare ibyo uvuga ubikura he? Buja ishobora kuba DUBAI vuba cg kera. Bariya bagabo ntibavuguruzanya. Baruzuzanya. Ikiricyo Nkurunxiza na politiki ye ya tsembatsemba ntaho yageza u Burunfi. Eldorado ivugwa na Gitwaza izabaho atakiriho.
Kuba mu madini menshi hasigaye haba abiyita "Abahanuzi" kandi Pastors bakemera ko bakorera mu nsengero zabo,ni kimwe mu bimenyetso by’iminsi y’imperuka.Muzi ukuntu na Gitwaza aherutse kubeshya abantu ngo Burundi igiye kuba DUBAI yo muli Africa.Ni imitwe baba bateka ngo abantu babemere,bityo babarye amafaranga.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhasomye.