skol
fortebet

Burundi:Umugore wakekwaga ko yapfuye yagaragaye nyuma yo kumushyingura[INKURU MPAMO]

Yanditswe: Thursday 08, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ubuzima bw’umugore wubatse ntabwo bworoshye kandi rimwe na rimwe abantu benshi barifata bagaha urukundo umuntu mubi. Amateka ya Noela Rukundo ni ikintu kizatwigisha kutongera kwizera kandi binerekana ko Imana ari imbabazi rwose.

Sponsored Ad

Noela Rukundo ni umugore wavukiye mu Burundi, yabaye umupfakazi ufite abana batanu nyuma y’urupfu rwamutwaye umugabo we.

Nyuma y’urupfu rw’umugabo we, Noela yahisemo kwimukana n’abana be 5 muri Ositaraliya kugira ngo atangire ubuzima bushya hariya.

Noela yabonye akazi muri Ositaraliya ariko biramugora kuvuga icyongereza ku buryo umusore witwa Balenga Kalala yahawe inshingano zo kumufasha gusobanura Igiswahiri n’Icyongereza.

Noela na Kalala babaye inshuti nziza kandi nawe yari n’umupfakazi wabuze umugore n’umwana mu gitero cyagabwe muri Kongo 2004 mbere yuko yerekeza muri Ositaraliya nk’impunzi.

Noela na Kalala barakundanye barashyingiranwa.

Noela na Kalala barakundanye barashyingiranwa.
Kalala yafataga abana ba Noela nk’abana be bwite kandi nyuma y’igihe Noela yibarutse abana batatu kuri Kalala bituma bagira abana umunani bose hamwe mumuryango wabo.

Kalala yarakoraga cyane kandi agatanga amafaranga ahagije kumuryango.

Umunsi umwe, Noela yakiriye inkuru ibabaje ivuga ko mama we wamutoje kuva akiri umwana arembye cyane ku buryo Noela yagombaga gusubira mu rugo kugira ngo amwusezere bwa nyuma.

Noela yacumbitse muri hoteri aho yagombaga kurara nyuma yo gushyingura mama we, Noela yari agiye kuryama ubwo Kalala yahamagagaraga ngo yumve uko ameze.

Kalala yamubajije uko ikirere cyaho cyifashe amubwira ko hashyushye ariko ari hafi gusinzira.

Kalala yahise amugira inama yo kujya hanze no gufata akayaga keza aho kuryama kare, Noela yumvira umugabo we yibwira ko amwitayeho.

Ako kanya Noela akiva mu kigo cya hoteri, umugabo yaje kumwegera amutunga imbunda, Noela ashaka kugira icyo akora ariko umugabo amubwira ko aramurasa aramutse yirutse, ko mu gihe we azafatwa gusa ariko ko Noela we azaba yapfuye.

Umugabo yamutegetse kwinjira mu modoka yari ihagaze aho itegereje, nuko arinjira abona abandi bagabo babiri bari mu modoka.

Umwe mu bagabo bari muri iyo modoka yafashe igitambaro amupfuka amaso, bamujyana mu nyubako idasanzwe bamwizaza aboshye ku ntebe.

Noela yumvise umwe mu bagabo avuga ko bagomba guhamagara bosi, nuko yumva ijwi rimubaza icyo yamukoreye kugeza ubwo ashaka ko apfa, Noela yari mu rujijo kuko yari azi ko nta muntu yigeze ahemukira mu buzima bwe.

Noela yababwiye ko nta muntu yigeze agirira nabi ariko bamubwira ko umugabo we ashaka ko apfa.

Noela ntiyashoboraga kubyemera nuko abita ababeshyi, baramukubise baramuseka mu gihe bamwita umuswa.

Bamubwiye ko ari igicucu ku buryo atashoboraga kubona ko umugabo we ashaka ko apfa, bamubwira ko yabishyuye kuva mu Ugushyingo kugira ngo bamwice kandi Noela yagiye muri Afurika muri Mutarama.

Bamubwiye ko bagiye kubimwereka bahamagara umuntu wabatumye.

Noela na Kalala barakundanye barashyingiranwa.

Uwari abayoboye yahise amuhamagara maze ashyira ku ndangururamajwi, ahita abwira uwo muntu ko bamufashe maze Noela arumirwa yumvise ijwi ry’umugabo we avuga ko bagomba kumwica.

Rya jwi ryiza ryamugiriye inama yo kujya hanze gufata akayaga keza, n’ijwi rimwe ryamukatiye urwo gupfa.

Noela yahise ashengurwa umutima yibwira ko ari urugendo rwa nyuma kuri we ariko amahirwe ye yaje guhinduka ubwo abamushimuse bamubwiraga ko atagomba guhangayikishwa kuko batica abagore n’abana.

Batse amafaranga menshi kuri Kalala bongeraho n’andi mafaranga kugira ngo bamwice maze arayaboherereza.

Nyuma yo gufunga Noela iminsi ibiri, bahisemo kumurekura.

Bamujyanye hanze bamujugunya hagati mu muhanda, noneho bamuha ibintu byose akeneye nkibimenyetso kugirango azashyikirize umugabo we ubutabera harimo n’amajwi yahamagaye ku ikarita ya SD.

Bamubwiye kandi ko afite amasaha 80 gusa yo kuva mu gihugu.

Musaza wa Noela wari asanzwe ahangayikishijwe n’ibura rye yahamagaye Kalala amwoherereza amafaranga kugira ngo amenyeshe polisi ikibazo cya mushiki we wabuze.

Noela yaje gusubira i Melbourne muri Ositaraliya aho atuye ariko akomeza kwihisha umugabo we.

Pasiteri wabo ntiyashoboye kubyemera ubwo Noela yamumenyesheje byose, kuko yamye azi Kalala nk’umugabo mwiza ariko Noela yamubwiye kutagira uwo abwira ko ari muzima.

Pasiteri wabo ni nawe wamufashaga gusubira muri Ositaraliya.

Kalala yari yamaze kugeza amakuru ku nshuti zabo ndetse n’abo bakundaga ko Noela yapfuye azize impanuka bityo bamwoherereza impano n’amasengesho kuri we ndetse n’abandi bagize umuryango.

Ku munsi wo kumushyingura ni bwo Noela yahisemo gutamaza umugabo we. Ubwo umugabo we yari yicaye hanze ategereje ko abantu basigaye baririra urupfu rw’umugore we bava mu rugo, nicyo gihe habaye ikintu gitangaje.

Noela yamanutse avuye mu modoka maze atungurwa no kumubona, atekereza ko yabonye umuzimu ubwo Noela yagendaga yegera inzu.

Yaramutakambiye atangira kumusaba imbabazi ariko yahise ahamagara abapolisi bahita bamujyana.

Nyuma y’iminsi, Noela yahawe amahirwe yo guhamagara umugabo we maze Kalala amusobanurira ko yabikoze abitewe n’ishyari, amubwira ko yatekerezaga ko azamusiga akajya ku wundi mugabo, ariyo mpamvu yohereje abagabo kumwica.

Noela yamye akunda umugabo we kandi yamubabariye inshuro nyinshi mugihe yamubabaje kera ariko Noela yavuze ko yarenze umurongo kuriyi nshuro.

Kalala yaje kujyanwa mu rukiko ahakana ibyo yaregwa na Noela byose, yavuze ko atigeze agerageza kubabaza umugore we, bityo Noela yahise akina amajwi yategekaga kumwica kandi anazana ibimenyetso byose yahawe n’abari bamushimuse.

Amaze kumenya ko yatsinzwe muri urwo rubanza, yararize ndetse ashinja satani ibintu byose, avuga ko satani ari we wamuyoboye mu kubikora.

Nyuma yaje gukatirwa imyaka icyenda y’igifungo azira icyaha cye cyo gushaka kwica umugore we.

Noela yari azi ko bishobora kugorana kwita ku bana umunani bose wenyine, ariko ntiyashobora kubana n’umuntu wohereje abashimusi kumwica.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa