Burundi: Umuhanzi n’umunyamakuru wo kuri You Tube washyiraga hanze abahanzi bambaye ubusa bafunzwe bazira kwica umuco
Yanditswe: Friday 04, Oct 2019
Umuvugizi wa Polisi y’Uburundi Pierre Nkurikiye yeretse abanyamakuru umuhanzi witwa Baraka Olègue ushinjwa gukora indirimbo irimo amashusho y’urukozasoni yise "Délégué Général" ndetse n’umunyaamakuru wo kuri You Tube witwa Paceli Iradukunda uzwi nka Landry Promoter wakundaga gushyira hanze amashusho y’abantu bamabye ubusa.
Aba bantu bombi barashinjwa kwica umuco w’u Burundi bashyira hanze amashusho y’urukozasoni.
Ubwo yerekanaga aba bantu babiri,Nkurikiye yagize ati “Olegue yashyize kuri You Tube amashusho y’urukozasoni. Paceli Iradukunda akunze kwivanga mu buzima bwite bw’abahanzi kandi akorera ikinyamakuru kitemewe.Aba bombi barashinjwa kwica amabwiriza agenga umuco w’Uburundi.”
Aba basore bombi basaye imbabazi imbere y’itangazamakuru ariko ababyeyi babo bavuga ko ibyo abana babo bakorewe bidakurikije amategeko.
Ababyeyi bagize bati “Kwerekana imbere y’itangazamakuru abantu batarahamwa ibyaha n’urukiko binyuranyije n’amategeko.”
Kugeza ubu aba bombi bafungiye muri kasho ya polisi ishyirwamo abishe umuco.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *