skol
fortebet

Burundi: Umunyamabanga w’amashyaka ashamikiye kuri CNDD FDD yise imbeba abayoboke ba CNL

Yanditswe: Thursday 03, Oct 2019

Sponsored Ad

Umunyamabanga w’amashyaka ashamikiye kuri CNDD FDD witwa Sylvestre Ndayizeye yabwiye urubyiruko rw’iri shyaka ruzwi nk’Imbonerakure ko zigomba guhagarika guhohotera abayoboke ba CNL kuko ngo bo ari intare aba bayoboke bakaba imbeba.

Sponsored Ad

Imbonerakure zimaze igihe kinini zitoteza abayoboke b’ishyaka rya CNL rya Agathon Rwasa uzwi cyane muri politiki y’Uburundi ariko uyu munyamabanga wabo yazisabye kugabanya uru rugomo kuko ngo ari intare abayoboke ba CNL bakaba imbeba.

Yagize ati “Rubyiruko muhumure,nta muntu uzabashinja ko mwahohoteye abayoboke ba CNL.Ntimuzasubire gutoteza abayoboke b’ishyaka rya CNL.Nimwe muyoboye iki gihugu.Nimwe muyoboye ishyamba,muri intare.Mumenye rero ko intare zirya imbeba.Nimwe mugomba kurinda izo pusi n’imbeba.Nta ntare irya inyamaswa zapfuye.Mugomba kurinda umutekano wazo zigakomeza kubaho.

Mugomba guhora mwiteguye kugira icyo mukora kuko nimwe mushinzwe kurinda iki gihugu.Ntabwo mwemerewe guhunga.Nibiba ngombwa ko mutontoma muzabikore mubakange.”

Ibi Ndayizeye yabitangaje kuwa 29 Nzeri 2019 ubwo yari ahitwa Cibitoke mu muhango wo guha inzu abasaza icyenda bo mu ishyaka rya CNDD FDD bakomerekeye mu ntambara.

Uyu mugabo yashishikarije abayoboke ba CNDD FDD kunga ubumwe bakazitwara neza mu matora yo muri Gicurasi 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa