skol
fortebet

Burundi: Umupolisi wari wambaye imyenda y’akazi yasinze cyane ananirwa kugenda [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 29, Sep 2019

Sponsored Ad

Umupolisi wo mu Burundi utamenyekanye amazina yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yanyoye agasembuye kenshi ari mu kazi kakamwandagariza mu ruhame.

Sponsored Ad

Uyu mupolisi wasinze yambaye imyanda y’akazi,yasekeje benshi kubera ukuntu yanyoye inzoga nyinshi bikarangira ananiwe kugendera ku maguru 2 yitabaza n’amaboko.

Bamwe mu bamufashe aya mashusho bavuze ko yari acunze umutekano ku manywa,bikarangira agiye gufata agasembuye yasomanye umurava kakamukoza isoni.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga banenze ubunyamwuga bw’igipolisi cy’u Burundi kubera iyi ngeso yo gusindira mu ruhame nyuma y’andi mashusho amaze iminsi acicikana bagenzi be nabo bakoze umunsi mukuru bari kubyina bafashe amacupa y’inzoga.



Ibitekerezo

  • abarundi bemera ikiyeri basi, ubuse iyo uyu mu police aba afite imbunda byari kugenda gute? hari ibihugu bigira libertinage iteyubwiba, n’uburundi burimo,barisanzura bagakabya cyane.

    ibi ntibikwiye kumuntu ushinzwe kubungabunga umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa