skol
fortebet

Burundi: Umupolisi yarashe umusirikare wari utwaye imodoka aramwica

Yanditswe: Saturday 25, May 2019

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’Uburundi haravugwa inkuru ibabaje y’umupolisi warashe mu cyico umusirikare witwa Corporal Alexis Ndihokubwayo mu ijoro ryo kuwa Gatatu taliki ya 23 Gicurasi 2019.

Sponsored Ad

Uyu musirikare wo muri batayo ya 47 yari imaze iminsi mike ivuye mu butumwa bwa AMISOM muri Somalia,yarashwe n’uyu mupolisi ubwo bashwanaga bapfa ko yari atwaye imodoka ku muvuduko mwinshi.

Nkuko ikinyamakuru RPA cyo mu Burundi kibitangaza,uyu musirikare yarashwe n’umwe mu barinzi b’umushinjacyaha mukuru witwa Emmanuel Ngomirakiza.

Abaturage batuye muri Zone ya Muzinda,komini Rugazi babwiye RPA ko uyu musirikare wari wambaye gisivile, yahagaritswe na Ngomirakazi,amubaza impamvu yari atwaye imodoka n’umuvuduko mwinshi,undi afunga umutwe,baterana amagambo kugeza ubwo umwe mu barinda umushinjacyaha mukuru yahise akurayo imbunda amurasa urusasu mu cyico aramwica.

Abaturage bavuze ko urupfu rwa Coaporal Alexis Ndihokubwayo babonye ari akagambane yakorewe n’uyu mushinjacyaha mukuru.

Ibitekerezo

  • Nk’uko mubyivugiye nyine hari abantu baba bafunze mu mutwe. Umushinjacyaha mukuru ni umuyobozi mukuru, afite ububasha bwo kukubaza impamvu wiruka mu muhanda. Uwo mugabo yarizize rwose!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa