skol
fortebet

Burundi: Umuyobozi wa Komini yakubise abakobwa 3 umwe ata ubwenge abaziza kubyinira ishyaka rya CNL

Yanditswe: Tuesday 03, Sep 2019

Sponsored Ad

Ubugome bukomeje gukorerwa abayoboke b’ishyaka rya CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza bukomeje gufata indi ntera, aho umuyobozi wa Komini Bwambarangwe (Kirundo) witwa Fébronie Niyingabiye yakubise umwana w’umukobwa aramukomeretsa cyane amuhoye kubyina no kwamamaza iri shyaka rya Agathon Rwasa.

Sponsored Ad

Nkuko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yabyerekanye,uyu muyobozi wa komini yafashe aba bakobwa batatu barimo babyinira ishyaka rya CNL barimo uwitwa Vestine,Alphonsine na Josephine arabakubita bikomeye none umwe ari mu bitaro nta nubwo ashobora kubasha kuvuga.

Nkuko Abarundi benshi babyanditse kuri Twitter,aba bakobwa barimo babyina ndetse bashimagiza Agathon Rwasa,uyu muyobozi ababonye niko gutangira kubakubita,arabakomeretsa kugeza ubwo umwe ananirwa kuvuga.

Mu minsi ishize Imbonerakure zateye abayoboke ba CNL bari bavuye mu birori byo gufungura ibiro bishya,zirabakubita bamwe barakomereka cyane.

Ishyaka rya CNL rifite abayoboke batagira ingano riherutse gushyira hanze ryamagana ubugome bukomeje gukorerwa abayoboke baryo ariko n’abayobozi bashyigikiye CNDD FDD batangiye guhohotera abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa