skol
fortebet

Burundi: Umwarimu yakubise umunyeshuli bimuviramo urupfu

Yanditswe: Wednesday 30, Oct 2019

Sponsored Ad

Umunyeshuli witwa Chadia Nishimwe, wigaga mu mashuri abanza kuri Ecofo Carama III mu gace ka Kinama i Bujumbura, ejo kuwa kabiri yakubiswe na mwalimu we ahita apfa nk’uko bivugwa n’umubyeyi we.

Sponsored Ad

Nishimwe w’imyaka 14 yigaga mu mwaka wa gatanu ubanza, umubyeyi we Jean Marie Misago avuga ko nyuma yo gukubitwa na mwalimu we byamuviriyemo gupfa kandi agapfira aho mu ishuri.

Se w’uyu mwana avuga ko amaze gukubitwa atongeye kunyeganyega, kandi aho kumujyana kwa muganga bamujyanye mu biro bya ’directrice’ w’ishuri.

Bwana Misago agira ati: "Mu ishuri niho yacikaniye, bahita bamujyana mu biro kwa ’directrice’ nawe abonye biteye ubwoba ashaka uko umwana bamugeza kwa muganga ariko bajanye ikiziga cyamaze gupfa.

Njyewe nageze kwa muganga, muganga arambwira ati ’mutama, nta n’amafaranga atanu tukwatse kuko batuzaniye uwapfuye. Ahubwo reba uko mumutwara’".

Umuvugizi wa polisi mu Burundi ntacyo yabwiye BBC ku rupfu rw’uyu munyeshuri.

Bimwe mu binyamakuru mu Burundi biravuga ko umuyobozi w’iri shuri yahise afungwa naho kugeza ubu umwarimukazi wakubise uyu mwana we yarabuze.

Bwana Misago yabwiye BBC ko Chadia Nishimwe nta ndwara yari asanzwe arwara, ahakana ibivugwa ko yishwe n’igicuri cyamufashe amaze gukubitwa.

Ati: "Yarakubiswe cyane, amaraso yaguma aca mu mazuru no mu matwi kandi imiraba yaraboneka bariko baramwoza kubera yakubiswe inkoni nyinshi.

Urashobora gukubita, ugakubita umwana nka kurya kw’inka? ugakubita umutsi wo ku ijosi! Abana barabivuze kandi abana ntibashobora kubeshyera umwarimu wabo".

Bwana Misago avuga ko gukubita abana ku ishuri ari ikibazo kuko bivamo ibyago nk’ibi aho "umubyeyi yohereza umwana ku ishuri bakamuzanira umurambo".

Misago avuga ko we n’umuryango we bifuza ubutabera, kandi ko uwo mwarimu yakwigaragaza akabazwa ibyo yakoze ntihakomeze gufungwa abatarakoze icyaha.

Gukubita abanyeshuri bigamije guhana ni igikorwa kitavugwaho rumwe mu burezi mu bihugu byinshi muri Africa. Mu Burundi ibihano nk’ibi ntabwo byemewe.

Muri uku kwezi, Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania yashimye abategetsi bahanishije abanyeshuri kubakubita kubera amakosa bari bakoze.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF rivuga ko mu bihugu byinshi, abana 2 kuri 3 bahanwa n’abashinzwe kubarera mu buryo bubabaje.

UNICEF ivuga ko uburyo bwose bubabaza umubiri cyangwa imitekerereze y’umwana bugamije kumubuza imico abamurera badashaka ari bubi kandi bubangamiye uburenganzira bw’umwana.

Chadia Nishimwe yahise ahambwa ejo nimugoroba, nta suzuma ryimbitse ryakozwe ku murambo we.

Ibitekerezo

  • ABANA bicwa ku bwinshi ku isi hose UNICEF irebera.Ibihumbi n’ibihumbi by’Abana barishwe mu ntambara nyinshi zabaye ku isi.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,bazakurwa mu isi ku munsi wa nyuma nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Nibwo isi izagira amahoro n’abana barimo.Nubwo abantu benshi batabizi,isi izaba paradizo,ku buryo abantu bazajya bakina n’intare,inzoka zitabarya.Byisomere muli Yesaya 11:6-8.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa