skol
fortebet

Buyoya wayoboye Uburundi yakoreye impanuka muri Mauritania

Yanditswe: Tuesday 23, Apr 2019

Sponsored Ad

Uwahoze ayobora igihugu cy’Uburundi Pierre Buyoya,yakoreye impanuka y’imodoka mu gihugu cya Mauritania, ku bw’amahirwe we n’abo bari kumwe nta numwe wapfuye.

Sponsored Ad

Kuri pasika yabaye kuwa 21 Mata 2019,nibwo Pierre Buyoya wayoboye uburundi muri Manda 2, kuva mu mwaka wa 1987 kugeza 1993 no kuva mu mwaka wa 1996 kugeza 2003,yakoreye impanuka ku muhanda witwa Nouakchott Akgougt,we na bagenzi be bagira ibikomere bidakanganye,byatumye bajya kwivuriza ku bitaro byitwa Akkojt.

Ikinyamakuru Sahara Media dukesha iyi nkuru cyavuze ko impamvu ikomeye yateye iyi mpanuka,ari umuvuduko mwinshi w’imodoka uyu Buyoya yari arimo.

Pierre Buyoya usigaye ahagarariye Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi mu bihugu biherereye mu gace ka Sahel,niwe muperezida wayoboye Uburundi igihe kirekire kuko yamaze imyaka 13 ku Butegetsi.

Buyoya ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Melchior Ndadaye wamusimbuye nyuma ya manda ye ya mbere,bigateza intambara yamaze imyaka 15 ihuje amoko mu Burundi.

Buyoya amaze imyaka myinshi adakandagira mu gihugu cy’Uburundi ndetse mu minsi ishize Nkurunziza yamushinje kugambanira ingabo z’Uburundi,izigera ku 1000 zirukanwa muri AMISOM.

Ibitekerezo

  • uyu mugabo ibiganza bye bijejeta amaraso, n’Imana yamuhaye warning ngo yihane atazarimbuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa