skol
fortebet

Bwa mbere mu myaka 148, Kaminuza ya Afurika y’Epfo yashyizeho umuyobozi wungirije w’umugore

Yanditswe: Wednesday 11, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Porofeseri Puleng LenkaBula amaze gukora amateka nk’umuyobozi wa mbere w’umugore n’umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’Afurika y’Epfo (UNISA) mu mateka y’ishuri mu myaka 148. Nk’uko byatangajwe na Kaminuza, gushyiraho uyu mugore byari umwanzuro wafashwe uhuriweho n’Inama Njyanama ya Kaminuza.

Sponsored Ad

Porofeseri LenkaBula ni umuyobozi wungirije ushinzwe impinduka mu nzego za kaminuza, ibibazo by’abanyeshuri ndetse n’uruhare rw’abaturage muri University of the Free State, akaba azatangira imirimo ye muri Mutarama 2021.

Afite uburambe mu buyobozi mu mashuri makuru. Mbere yuko aba umuyobozi wungirije, yari umuyobozi w’abanyeshuri muri kaminuza ya WITS akaba n’umwe mu bagize ibiro by’umuyobozi wungirije (VCO) hamwe n’itsinda rikuru ry’ubuyobozi.

Ntabwo ari umwanya we wa mbere muri UNISA, ahubwo ni hejuru cyane kugeza ubu. Yigeze kuba umuyobozi ushimwa cyane n’abanyeshuri mw’ishuri ndetse no mu yindi myanya y’ubuyobozi mu bigo bitandukanye.

LenkaBula afite impamyabumenyi y’ikirenga (2006-20077) muri Ethics (Tewolojiya na Filozofiya), aho yaminuje mu bijyanye n’imyitwarire y’ubukungu, ibidukikije na politiki yakuye muri kaminuza ya Afurika y’Epfo. Yarangije muri College ya St Andrew muri kaminuza ya Saskatchewan, Saskatoon, muri Canada, mu 1995 aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’imyitwarire mbonezamubano.

Kuri Bachelor of Education, yarangije icyiciro cya gatatu mu Cyongereza, Tewolojiya, n’Uburezi, yakuye muri kaminuza nkuru ya Lesotho.

Uyu muyobozi wungirije mushya watowe kandi ni umwanditsi akaba n’umuhanga wubahwa cyane ukorera mu nama nkuru z’ibigo bitandukanye by’ibidukikije ndetse n’amasomo, harimo n’inama ishinzwe iterambere ry’ubushakashatsi bw’ubumenyi bw’imibereho muri Afurika (CODESRIA).

Perezida w’Inama Njyanama ya UNISA, Sakhi Simelane, yashimye Porofeseri Puleng LenkaBula mu ijambo rye, avuga ko ari we ukwiye ako kazi. Iyi nama kandi irashaka gutandukanya abakozi bayo kugira ngo bagaragaze imibare iriho muri Afurika y’Epfo kandi itange ijwi ryayo ku “ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiganje mu gihugu.”

Muri Porofeseri LenkaBula, twashyizeho umuyobozi ukomeye mwiza; ushingiye ku banyeshuri kandi dusangiye icyerekezo cy’inzego ku bijyanye n’ubukoloni no guhinduka, gutanga ubumenyi, guhanga udushya no guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu muri Afurika y’Epfo, Afurika ndetse n’isi, cyane cyane ku nyungu za Afurika.

Abagize Komite ishinzwe Amashuri Makuru, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yavuze ko ishyirwaho rya Puleng LenkaBula ari intambwe ikomeye iganisha ku mpinduka no kutabangikanya.

Umuyobozi w’abagize iyi komite, Philly Mapulane, yagize ati:

Turabyishimiye rwose. Byatwaye kaminuza imyaka 148 yo gushyiraho umukobwa nka VC. Ibi birerekana ko umuvuduko wo guhinduka mu rwego, cyane cyane kurwego rw’ubuyobozi bukuru, utinda cyane. Guhindura uburinganire ni ingenzi mu iterambere ry’igihugu, umugabane wa Afurika ndetse n’umuryango w’isi mu kurema isi irambye.

Turashimira Inama ya UNISA kuba yarateye intambwe ishimishije mu gukemura ibibazo by’abagore mu nzego zo hejuru za kaminuza.

Puleng LenkaBula asimbuye Porofeseri Mandla Makhanya aho manda ye yongerewe kugeza muri Mata 2021 n’Inama Njyanama ya UNISA nubwo irangira ku mugaragaro mu Ukuboza 2020, kugira ngo inzira zo guhererekanya ubuyobozi zigende neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa