Byari agahinda n’ishavu ubwo abasirikare 12 bishwe na Al Shabab bagezwaga muri Uganda-AMAFOTO

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 3 August 2017 Yasuwe: 2337

Abasirikare 12 bo mu gihugu cya Uganda baherutse kwicwa n’umutwe wa Al Shabab, imirambo yabo yagejejwe mu gihugu kuri uyu wa Gatatu ku isaha ya samunani n’iminota mirongo ine.

Aba basirikare uko ari 12 baguye mu mutego wari watezwe n’intagondwa zo mu mutwe wa Al Shabab muri Somalia kuri iki Cyumweru gishize.
Iyi mirambo yakiriwe ku kibuga cy’indege n’umugaba mukuru wungirije w’ingabo za UPDF, Gen. Wilson Mbadi, wari uherekejwe n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, Gen. Erweru.

Ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa mu gihugu cya Uganda cyanditse ko iyi mirambo yari iri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mogadishu kuva yavanwa aho biciwe ku Cyumweru.

Inzego zishinzwe umutekano mu gace ka shabelle mu gihugu cya Somalia batangaje ko umubare w’abasirikare bishwe urenga uwatangajwe bivuze ko urenga 12 bavuzwe. Ku ruhande rwa Al Shabab yari yatangaje ko yishe abagera kuri 39.

REBA AMAFOTO:






Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Madonna yatangaje ko umuhungu we azaba perezida wa Malawi

Umuhanzikazi Madonna wo muri USA yatangaje ko umuhungu we David Banda...
20 February 2018 Yasuwe: 967 0

Umugabo yinginze umugore ngo batere akabariro undi afata umuhoro...

Polisi ya Uganda iri mu iperereza ku kibazo cy’ umugabo w’ imyaka 38 watemwe...
20 February 2018 Yasuwe: 2953 0

Abakozi b’umuryango ufasha abababaye bakoreye ibya mfura mbi abanya...

Abakozi b’umuryango wa Oxfam w’abongereza wafashaga abanya Haiti bashegeshwe...
19 February 2018 Yasuwe: 603 0

Nikolas Cruz uherutse kwica abanyeshuli muri Florida yahoraga ahondagura...

Umusore w’imyaka 19 witwa Nikolas Cruz uherutse kurasa abanyeshuli 17 mu...
18 February 2018 Yasuwe: 2366 0

Umukobwa yagerageje kwiyahura mu modoka kubera uburwayi budakira...

Umukobwa wahoze akina umupira w’amaguru mu ikipe ya Dunfermline Athletic...
17 February 2018 Yasuwe: 2812 1

Yakatiwe igihano cy’urupfu inshuro 4 kubera ibyaha bikomeye yakoze

Umugabo witwa Imran Ali ukomoka muri Pakistan yakatiwe igihano cy’urupfu...
17 February 2018 Yasuwe: 1718 0