startimes

Byinshi biteye amatsiko wamenya ku mugore w’umunya-Afurika Perezida Donald Trump atinya cyane[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 7 October 2019 Yasuwe: 4810

Ni umugore w’umwimukira wageze muri Amerika afite imyaka 10 ari kumwe n’ababyeyi, arahigira, arakora, aza no kugera aho atorerwa kujya mu nteko ishinga amategeko ya Amerika.



Yabaye Umunyamerika wa mbere wavukiye muri Somalia, Umunyafurika wa mbere wahawe ubwenegihugu ubaye umudepite wa Amerika, n’umugore wa mbere utari umuzungu uhagarariye Leta ya Minnesota mu nteko.

Yavukiye i Mogadishu ari we mwana muto iwabo ku itariki 04 z’ukwezi kwa 10 mu 1982, apfusha nyina afite imyaka ibiri gusa, mu bwana bwe babaga i Baidoa umujyi uri mu majyepfo ya Somalia.

Afite imyaka itandatu iwabo bahunze intambara bajya mu nkambi ya Dadaab muri Kenya mu burasirazuba bwa Kenya aho bamaze imyaka ine.

Mu 1992 nibwo bavuye mu nkambi bajya muri Amerika babanje kuba muri leta ya Virginia, nyuma bimukira muri Minnesota, mu 2000 nibwo yabonye ubwenegihugu bwa Amerika agize imyaka 17 kuko bari bakiri impunzi.

Avuga uburyo mu mashuri muri Amerika ‘yannyuzuwe’ cyane kubera ko yahoraga yitandiye (hijab) kandi agendera ku mabwiriza ya se wahise atangira gukora akazi ko gutwara ‘taxi’.

Yize ibijyanye n’imirire (nutrition) aba ari nabyo akoramo mbere yo kujya muri politiki.

Mu 2013 yabaye ‘manager’ mu kwiyamamaza k’umugabo witwa Andrew Johnson watsinze amatora muri Minneapolis, umujyi wo muri Minnesota, bituma nyuma amubera umujyanama. Nuko nawe yinjira muri politiki.

Mu 2015 yabaye umuyobozi wa ‘Women Organizing Women Network’ ivuganira abagore bava muri Africa y’iburasirazuba, atangira kwigaragaza mu gutinyuka kuvuganira imbaga no kuvuga mu ruhame.

Mu mpera ya 2016 yatsinze amatora yo guhagararira leta ya Minnesota mu nteko ya Amerika, manda ye yatangiye mu kwa mbere 2017.

Nk’umuntu uzi ibibazo by’abimukira, ntavuga rumwe na Perezida Donald Trump kuri iki kibazo, byatumye aboneka cyane mu badashyigikira ibikorwa na politiki zimwe na zimwe za Bwana Trump.

Ilhan Omar avuga ko aharanira uburenganzira n’ubwisanzure bw’abantu bose cyane cyane ababangamiwe kugeza no ku bagira amahitamo anyuranye mu bitsina (LGBTQI).

Omar abana n’umugabo we Ahmed Hirsi, nubwo bigeze gutandukana agashaka undi ariko bakaza kongera kwiyunga, bafitanye abana batatu.

Uyu mugore uba mu ishyaka ry’aba-Demokarate, ubu ari mu nkubiri y’abifuza kweguza Bwana Trump.

Mu ijoro ryo ku wa gatatu Ilhan Omar yatangaje ko Bwana Trump “amutinya” kuko asigaye amukurikirana cyane.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Alphonse

    itangazamakuru mukunda gukuririza ibintu mugakabya. amutinya hejuru y’iki???
    kuvuga kuriya si impamvu yo gukabiriza.

    October 2019

Inzindi nkuru

Igihugu cya Uganda cyapfushije Abajenerali 2 ku munsi umwe biyongera ku...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 02 Nyakanga 2020, igisirikare cya...
3 July 2020 Yasuwe: 1010 0

Umugabo yishwe na coronavirus nyuma yo kwanduza abarenga 100 mu bukwe...

Mu gihugu cy’Ubuhinde, umugabo w’imyaka 30 wagaragazaga ibimenyetso bya...
3 July 2020 Yasuwe: 708 0

Uwahoze ari Madamu wa Mbere wa Lesotho yarekuwe ku ngwate mu rubanza...

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 29 Kamena 2020, uwahoze ari umudamu wa mbere...
1 July 2020 Yasuwe: 653 0

Minisitiri wa mbere ukomoka mu bwoko bw’Abatwa yinjiye muri Guverinoma y’u...

Ihuriro ry’Abatwa bo mu gihugu cy’u Burundi kikigendera ku moko y’Abakoloni,...
29 June 2020 Yasuwe: 6682 1

Mu Burundi umuturage yakorewe ubugizi bwa nabi atwikirwa inka...

Burundi mu mudugudu wa Gishubi, mu Ntara ya Muramvya, mu ijoro ryo kuwa 26...
29 June 2020 Yasuwe: 1138 0

Abayapani bakoze agapfukamunwa gakoresha ikoranabuhanga

Mu Buyapani hakozwe agapfukamunwa gakoresha ikoranabuhanga ku buryo...
29 June 2020 Yasuwe: 2212 0