skol
fortebet

CAR:Inyeshyamba zinjiye mu kiliziya zica abarenga 15

Yanditswe: Wednesday 02, May 2018

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Centrafrique, inyeshyamba zo mu mutwe wa wa Seleka zinjiye muri kiliziya ya Notre-Dame de Fatima yo mu mugi wa Bangui zifite imbunda na gerenade zituritsa abantu ndetse abarenga 15 bahasiga ubuzima 99 barakomereka.

Sponsored Ad

Muri aba bantu 15 bishwe,harimo n’abapadiri bari babukereye baje gusoma misa,bagabwaho igitero n’abayisiramu baturiye hafi y’iyi kiliziya.

Igihugu cya Centrafrique gikomeje kuberamo isibaniro ry’intambara aho inyeshyamba z’abakirisito zitwa Anti Baraka zihora zihanganye na Seleka y’abayisiramu hagapfa inzirakarenga.

Ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu byavuze ko ubu bwicanyi bwabaye bwabaye ku munsi w’ejo bwahitanye abantu 15, mu gihe RFI yo ivuga ko abarenga 16 aribo bishwe n’iki gitero cya Seleka.

Abaturage bari bariye karungu bahise bafata umurambo w’umupadiri w’iyi paruwasi ya Notre-Dame de Fatima bawujyana imbere ya perezidansi ya Centrafrique, barigaragambya.

Agace iyi kiliziya iherereyemo gakunze kwibasirwa n’inyeshyamba ndetse hamaze gufira inzirakarengane nyinshi cyane.

Ibitekerezo

  • Ibi byose biraba muli Central African Republic hari Abasirikare n’Abapolisi 11 650 ba UN,hamwe n’abandi 3 700 boherejwe na European Union.UN ifite abasirikare n’abapolisi bagera kuli 74 000 mu bihugu 18,bajyanywe no "KUZANA AMAHORO".Bakoresha 9 Billions/Milliards USD buri mwaka.Nukuvuga hafi RWF 7 740 000 000 000.
    Bihwanye n’inshuro hafi 4 za Annual Budget y’u Rwanda!!!.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2:44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU abe ariwe uhabwa kuyobora ISI,ayigire Paradizo (Revelations 11:15).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa