skol
fortebet

CIRGL yashyizeho Komite yo gukora iperereza ku gitero cyagabwe I Mabayi Uburundi bushinja u Rwanda

Yanditswe: Thursday 05, Dec 2019

Sponsored Ad

Inama mpuzamahanga ishinzwe akarere k’ibiyaga bigari (CIRGL/ICGLR),yamaze gushyiraho komite igiye gukora iperereza ku gitero cy’I Mabayi cyagabwe kuwa 17 Ugushyingo 2019,Leta y’Uburundi igashinja u Rwanda ko arirwo rwakigabye.

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru w’iyi nama, Zachary Muburi-Muita, yabwiye BBC ko iyi komite yashinzwe, ariko nta ntiyatanga ubusobanuro gusa amazina y’abayigize yashyizwe hanze.

Iki gitero kimaze iminsi kivugwa mu binyamakuru, cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi muri komine Mabayi mu ntara ya Cibitoke gihitana abarenga 50.

Leta y’u Burundi yavuze ko abagabye icyo gitero bavuye mu Rwanda bakongera bagasubirayo mu gihe u Rwanda rwo rwavuze ko nta gitero rwigeze rugaba mu Burundi ndetse ibi birego by’u Burundi bigamije kurangaza amahanga.

Urwandiko rugena iyi komite rwasinyweho na koloneli Léon Mahoungou uyoboye ikipe ishinzwe ubugenzuzi ihuriyemo ibihugu muri CIRGL (MCVE).

Uru rwandiko ruvuga ko iki gikorwa cyo kugenzura cyagombaga gutangira kuwa kabiri tariki 03/12/2019 kikarangira ku itariki 10/12/2019.

Ikipe y’abantu 17 igizwe n’abasirikare 13 n’abasivire 4, izagera ahabereye icyo gitero ku ruhande rw’Uburundi, igere no mu Rwanda.

Uburundi buherutse gutangaza ko butazihanganira icyo bwise “Agasuzuguro k’u Rwanda” ndetse bumenyesha imiryango mpuzamahanga itandukanye ko umuriro ushobora kwaka mu karere.


Komite yashyizweho na CIRGL

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa