CNN yareze Trump wahohoteye umunyamakuru wayo akamwambura uburenganzira bwo kwinjira muri White House

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 November 2018 Yasuwe: 538

Televiziyo ikomeye ya CNN yajyanye mu nkiko Perezida wa USA,Donald Trump n’abandi bakozi ba Perezidansi kujujubya umunyamakuru wayo akaba n’umuyobozi wayo,Jim Acosta, bakamwambura ibyangomba byo gutara amakuru muri iyi perezidansi

Uyu munyamakuru witwa Jim Acosta yahuye n’uruva gusenya ubwo yinjiraga muri White House mu cyumweru gishize agiye mu nama ya perezida n’itangazamakuru,agasohorwa nabi byatumye iki gitangazamakuru gihaguruka kirega perezida Trump n’abakozi be kibashinja kwica itegeko nshinga rya USA.

CNN yashwanye na Trump ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora Amerika, kuri uyu wa Kabiri, CNN yajyanye ikirego cyayo mu rukiko i Washinton DC, irega perezida Trump kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru kandi mu itegeko nshinga rya USA harimo ingingo yemerera abanyamakuru gutara amakuru ahantu hose nta mbogamizi.

Mu itangazo CNN yashyize hanze,yavuze ko iyi myitwarire ya Trump yo guhagarika umunyamakuru Acosta ari ikibazo kuri demokarasi.

Trump yabwiye Acosta ko we na CNN ari abanzi b’abaturage kubera ko ari inzobere mu gutangaza ibihuha bibatesha umutwe.

Uretse Donald Trump,CNN yareze kandi John Kelly ushinzwe abakozi muri White House, Ushinzwe itangazamakuru Sarah Sanders, Umuyobozi wungirije ushinzwe itumanaho Bill Shine, Umuyobozi w’Urwego rw’ubutasi muri Whitehouse, Randolph Alles n’umwe mu bakozi b’urwego rw’ubutasi wambuye ibyangombwa Acosta.

Byemejwe ko urukiko rwa Washington DC rurumva uru rubanza kuri uyu wa Gatatu taliki ya 14 Ugushyingo 2018.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uganda igiye guhagarika burundu imikino y’amahirwe izwi nka Betting

Perezida Museveni yategetse ko igihugu cya Uganda gihagarika kugirana...
21 January 2019 Yasuwe: 949 1

Abaperezida batandukanye bakomeje koherereza ubutumwa bw’ishimwe Felix...

Abakuru b’ibihugu bitandukanye ku mugabane w’Afurika bakomeje kubwira Felix...
21 January 2019 Yasuwe: 2260 1

SADC yashimiye byimazeyo Tshisekedi watsinze amatora muri RDC,Martin Fayulu...

Umuryango wa Afrika y’Amajyepfo SADC wari uherutse kwamagana ibyavuye mu...
20 January 2019 Yasuwe: 2239 2

SENA y’u Burundi yamaze kwimukira mu murwa mukuru wa Gitega

Nyuma y’aho Gitega ihingutse umurwa mukuru w’u Burundi,Sena yamaze kwimurira...
20 January 2019 Yasuwe: 1885 0

Umugabo wari umaze iminsi 5 abana mu nzu imwe n’imirambo y’ababyeyi be yaciye...

Umunyamerika witwa Matthew Ficken w’imyaka 34,yatahuwe n’abayobozi bo mu gace...
19 January 2019 Yasuwe: 3744 0

Umunyamideli uherutse gutangaza ko afite ibihamya by’ubufatanye hagati ya...

Umunyamideli w’imyaka 21 witwa Anastasia Vashukevich uherutse kuvuga ko...
18 January 2019 Yasuwe: 2495 0