skol
fortebet

Colonel Mpiranya uzwi nka Kagoma yasimbuye ku buyobozi bwa RUD URUNANA Gen.Afurika uherutse kwicwa

Yanditswe: Monday 18, Nov 2019

Sponsored Ad

Umutwe wa RUD URUNANA uherutse gukubitwa inshuro ndetse ukamburwa n’intwaro zikomeye wari ufite,wamaze gutangaza ko Colonel Mpiranya Leon Cyprien uzwi nka Kagoma ariwe wasimbuye Brig.Gen.Afurika Jean Michel uherutse kwicwa n’ingabo za FARDC.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha Rwanda Tribune abitangaza,ku munsi w’ejo ku cyumweru taliki ya 17 Ugushyingo 2019, sasa munani z’amanywa nibwo inkuru yabaye Kimomo ko uyu Col.Mpiranya Leon Cyprien uzwi nka Kagoma ariwe wagizwe umuyobozi mushya wa RUD URUNANA.

Umuhango wo kwimika Col.Kagoma wabereye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,Teritwari ya Rutshuru, Gurupema ya Busanza, Lokarite ya Kitagoma.

Mu nama yakozwe na bamwe mu bagize urwego rukuru rw’izi nyeshyamba za RUD URUNANA,niho hemerejwe ko Colonel Mpiranya Leon Cyprien ahawe ipeti rya General de Brigade agirwa Komanda mukuru nk’uko ubuyobozi bwa sosiyete sivile muri ako gace ka Busanza bwabitangaje.

Gen.de brigade Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma ni muntu ki?

RUD URUNANA ishingwa muri 2003, Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma yahawe ipeti rya Liyetona ahabwa kuyobora Batayo yitwaga Duwala,ubwo Gen.Afurika Jean Michel yicwaga na Hibou Special Force Col.kagoma yayoboraga Brigade yitwa SAMOSI.

Kagoma Yinjiye mu gisilikare cy’u Rwanda ku butegetsi bwa Habyarimana Juvenal (EX-FAR) mu mwaka wa 1992 mu Ishuri ry’aba su ofisiye ESSO muri promotion ya nouvelle formule,i Butare muri 1994 yahunze afite ipeti rya Serija,muri 1998 nibwo yinjiye muri ALIR,umutwe waje guhinduka FDLR.

Mu mwaka wa 2000, Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma,niwe wayoboye igitero cyishe kikanashimuta abakerarugendo b’Abanyamerika muri Pariki ya Rwindi ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,babiri muri bagenzi be barafashwe bashyikiizwa ubutabera bwa Leta z’unze ubumwe z’Amerika,we aracika.

Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma,n’umwe mu bayoboye igitero cyabereye ku isoko rya Kinyandonyi,muri gurupoma ya Binza mu kwezi kwa Gashyantare 2019,gihitana abaturage 14.

Colonel Kagoma kandi azwi mu bitero rurangiza byibasiye uduce twa Mukeberwa,Bwanvinwa,Miliki na Bulewusa ho muri Teritwari ya Lubero,byahitanye abaturage bo mu bwoko bw’abandandi basaga 145.

Yavutse mu mwaka wa 1972 avukira mu cyari Komini Cyeru,Perefegitura ya Ruhengeri,ubu ni mu Murenge wa Cyeru, Akarere ka Burera,Intara y’amajyaruguru.

Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma,afite umugore n’abana bane bose bakaba bari I Mubende mu gihugu cya Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa