skol
fortebet

Congo:Abagororwa 45 bapfiriye muri gereza

Yanditswe: Friday 18, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Abashinzwe ubuzima muri gereza ya Bukavu iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo baratangaza ko abagera kuri 45 bitabye Imana bazize kubura imiti kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Sponsored Ad

Bamwe mu barwayi boherezwaga mu ku bindi bitaro ariko kubera serivisi z’ubuvuzi zitameze neza bikarangira bahapfiriye.

Iki kibazo cyarakomeye gitera abaganga bo muri iyi gereza guhagarika akazi basaba leta kubanza gukemura ibibazo byugarije imfungwa; atari ubuvuzi gusa ahubwo no mu yidi mibereho yabo ya buri munsi.

Umuyobozi uhagarariye ubuvuzi muri gereza ya Bukavu, Pamela Muhindo yagize ati, “Icyo dusaba ni imibereho myiza y’abagororwa no kubahwa bagafatwa nk’ikiremwamuntu. Abagororwa bafite uburenganzira bwo kubaho.”

Yakomeje avuga ko niba leta yohereje itsinda ry’abaganga ngo bite ku bagororwa bagomba no kubaha ibikoresho bikenewe kugira ngo batange serivisi inyura abayihabwa.

Abaganga kandi mu cyabateye guhagarika akazi kabo harimo no kudahembwa.

Iyi gereza ya Bukavu ngo si ibibazo by’ubuzima abagororwa bahura nabyo gusa kuko ngo harimo itotezwa rikabije n’iyicarubozo bidakwiriye ikiremwamuntu.

Ikibazo cyo gufatwa nabi mu magereza ntikiri muri Bukavu gusa kuko usanga cyugarije hafi gereza zose zo muri iki gihugu.

Ubusanzwe gereza ya Bukavu yubakiwe gucumbikirwamo abagororwa 500 gusa kuri ubu ibarizwamo abagera ku 1300.

Mu minsi yashize kandi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza abagororwa 17 bo muri gereza ya Kabare mu majyepfo ya Bukavu bari bapfuye bazira imirire mibi.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka abagororwa 45 barapfuye, 325 barwara indwara zishamikiye ku mirire mibi, 13 bandura agakoko gatera SIDA mu gihe 25 barwaye igituntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa