skol
fortebet

Congo nicyo gihugu cya mbere cyaranzwe n’impanuka nyinshi muri Afurika[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 02, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihe hari abafata ingendo zo mu kirere nk’ingendo zizewe ,hari aho zitwara ubuzima bw’abantu.Urugero ni mu gihugu cya Congo byemejwe nk’igihugu cyambere ku isi by’umwihariko muri Afrika cyaranzwe n’impanuka nyinshi zatwaye ubuzima bw’abantu kuva mu mwaka wa 1945.

Sponsored Ad

Impanuka ebyiri ziherutse muri Congo yatumye amakenga aba menshi ku mutekano w’ingendo zo mukirere muri iki gihugu. Iheruka kuba muri Gushyingo 2019 indege yaguye ku mazu y’abaturage mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bw’iki gihugu ihitana ubuzima nw’abantu 27.

Imibare itangwa n’ikigo Aviatin Safety Network gishinzwe gukusanya amakuru ku byerekeye umutekano w’indege byerekana ko Repubulika iharanira Demokarisi ya Congo ari cyo gihugu cya mbere kw’isi cyaranzwe n’impanuka z’indege muri Afrika kuva mu mwaka wa 1945.

Daniel KWASI Adjekum wo mu ishuri rya kaminuza rya Dakota yo mu majyaruguru muri America avuga ko izo mpanuka zishobora guterw an’ibintu byinshi harimo ubunini b’iki gihugu isi itameze neza hamwe n’amategeko ajegajega.

Ingendo z’indege muri icyi gihugu ni ikintu gikomeye cyane kuko ku ntara 25 enye gusa ari zo zizewe kuko zifatanye n’umurwa mukuru Kinshasa.

Ariko byaba ibibuga by’indege cyangwa ibikoresho bishinzwe gucunga ingendo z’indege ,byinshi ntibimeze neza ,ibyo bikiyongera ku ndege zishaje hamwe n’amategeko adafite imbaraga mu byo gucunga ingendo zo mu kirere. Hari n’ingorane z’uko kandi abatwara izi ndege badakurikiranwa bikwiye igihe nta mategeko ahari ngenderwaho.

Hari n’impanuka ziva ku kirere kibi harimo imvura nyinshi cyane cyane ko n’iki gihugu kiri mu gace k’isi kagwamo imvura nyinshi

Ariko rero si DR Congo yonyine twavuga nk’igihugu cya Nepal na cyo gifite ingorane nk’iza Congo na cyo kikaba gifite ibibazo mu mategeko agenga ingendo zo mu kirere nyamara gifite abantu benshi bakenera izi ngendo

DR Congo ifite urugero ruto cyane rw’ingendo z’indege dore ko ruri munsi ya 0.1% ariko kuva mu mwakawa 2010 gusa ifite urugero rwa 4% rw’impanuka z’indege ku isiibyo bikavuga ko umutekano w’ingendo z’indege uri kurugero rwo hasi cyane.

Ibi bikaba byaratumye iki gihugu kitemererwa gukora ingendo z’indege mu bihugu by’Umryango w’ubumwe bw’Uburayi.

Kiri kumwe n’ibihugu bindi 13 by’Afrika hamwe na bimwe byo muri Asia na Amerca y’epfo.

Umwaka wabaye akataraboneka ni uwa 2007 aho habayemo impanuka zisaga 8 zose mu mwaka umwe ariko impanuka yatwaye abantu benshi cyane ni iyabaye mu 1996 aho indege yo mu bwoko bwa Antonov yataga umuhanda mu murwa mukuru Kinshasa ikiroha mu isoko ikica abantu 237.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa