skol
fortebet

#CongoIsBleeding:Hashtag nshya yakuruye ibitekerezo k’ uburetwa bw’abana mu birombe by’amabuye y’agaciro muri congo

Yanditswe: Saturday 24, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Ikoreshwa ry’abana bakiri bato mu birombe by’amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) kuri ubu ubu ririmo kwitabwaho cyane ku isi yose kubera imbuga nkoranyambaga n’itangizwa rya hashtag nshya #CongoIsBleeding, ishaka kwerekana uburetwa bw’abana, ubushyamirane buri guhitana benshi na ruswa byatewe no gushaka kugaburira ibigo bikomeye ku isi amabuye y’agaciro.

Sponsored Ad

Iyi hashtag yatekerejweho cyane mu gihe abigaragambyaga bo muri Nigeria bashyize hamwe bakora Hashtag ya #EndSARS kugirango bakoreshe ingufu z’imyigaragambyo muri iki gihugu bamagana ubugome bwa polisi.

Mu byumweru bibiri bishize, #CongoIsBleeding iri ku rutonde rw’ibiri kuvugwa cyane mu bihugu nka Ghana, Nigeria, Ubwongereza, Ububiligi, Ubufaransa ndetse na Afurika y’Epfo.

Ibyamamare byo muri Afurika ndetse no hanze birimo umukinnyi wa NBA Serge Ibaka, byifashishije urubuga rwa Twitter kugirango bakangurire kandi bashake ubufasha kuri iki kibazo.

None se ni ibiki bibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo?

Iki gihugu gifite ibirombe bya cobalt byinshi ku isi kandi bikungahaye, bitanga hafi kimwe cya kabiri cya cobalt ikoreshwa ku isi. Iki cyuma gikoreshwa mu gukora bateri za lithium-ion kimwe n’icyuma cya magnetiki muri za terefone, mudasobwa zigendanwa n’izindi, amahirwe kandi nuko kuri ubu urimo urasoma ibi ku bikoresho byarakozwe na bimwe mu byavuye muri mine za congo.

Imiterere yunguka y’ubucukuzi bwa cobalt bivuze ko hashyizwemo ingufu zose kugirango umusaruro ubashe guhura n’ibikenewe ku isi ku buryo budasubirwaho. Mu burasirazuba bwa DRC, aho ibirombe biherereye, bityo hakaba hari abana bagera ku 40.000 bacukura amabuye y’agaciro amaherezo azakoreshwa na Apple, Google n’andi masosiyete akomeye.

Impuguke mu iterambere ry’isi Siddharth Kara yanditse byinshi ku mibanire idasanzwe hagati y’umusaruro wa cobalt muri DRC ndetse n’icyo amabuye y’agaciro asobanura ku bihangange by’ikoranabuhanga. Mu mwaka wa 2018, Kara yanditse ati:

Abana bakoraga amasaha 12, bamwe bakorera amadorari 2 gusa ku munsi, bacukura kandi batwara imifuka y’amabuye akungahaye kuri cobalt, mu kajagari kari mu iki gicuruzwa gifite agaciro gakomeye.

Aba ni bo bakennye cyane b’Abanyekongo bafite umutekano muke kandi bari ku mbabazi z’abakozi ba leta barya ruswa cyangwa ingabo z’inyeshyamba. Ibi bituzanira ibibazo bifitanye isano n’andi mabuye y’agaciro, coltan, yateje umutekano muke mukarere kamwe ko muburasirazuba bwa DRC.

Coltan itandukanye rwose na cobalt nyamara iranakoreshwa mugukora ibicuruzwa byikoranabuhanga nka capacator. Afurika y’Iburasirazuba ikungahaye kuri coltan, hamwe na DRC n’umuturanyi wayo u Rwanda bimwe mu bihugu bicukura aya mabuye y’agaciro menshi.

Guverinoma ya Congo ntabwo ishaka cyangwa ngo ishobore guharanira umutekano w’ubuzima n’umutungo w’abaturage bayo mu mijyi ikungahaye kuri coltan. Ibi bivuze ko abaterankunga badaharanira inyungu, cyane cyane ingabo z’inyeshyamba ziva mu Rwanda na Uganda, gusahura, iyicarubozo, gufata ku ngufu no kwica Abanyekongo muri ibi bibanza byose mu rwego rwo gushaka inyungu ku musaruro wa coltan.

Mu myaka ibarirwa muri za mirongo, amasosiyete mpuzamahanga n’ibihugu by’i Burayi byaguze coltan nubwo amafaranga batanga atajya mu mibereho y’Abanyekongo bakennye. Imyitwarire myiza ntabwo yemerewe kujya mu nzira y’inyungu nini.

Congo kandi yashinje u Rwanda na Uganda gukora bike cyane kugira ngo bahagarike ibitero by’inyeshyamba muri DRC. Mu mwaka wa 2012, minisitiri wa Kongo, Lambert Mende Omalanga, yavuze ko “mu Rwanda hatoranijwe inyeshyamba 200 kugeza 300 kugira ngo zinjire muri RDC.”

Aya mashusho ateye ubwoba yerekana umusaruro wa cobalt na coltan muri DRC ntabwo ashyirwa mu makuru yo kwitabwaho, ahanini bitewe n’uburyo ndetse n’imyumvire y’Isi yose ko hamenyerewe intambara muri kiriya gihugu. Nubwo bimeze bityo ariko, #CongoIsBleeding, ubukangurambaga mu kwihangana no kwizere ko amaherezo ikintu cyiza gishobora gutangira kugaragara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa