Cote d’ Ivoire: Minisitiri w’Intebe wari weguye yagizwe Visi Perezida, Guillaume Soro aba Perezida w’Inteko

10 January 2017. | Mu mahanga | 0 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • MyPassion

Perezida wa Cote d’Ivoire Alassane Ouattara yagize uwari Minisitiri w’Intebe weguye ku wa mbere, Daniel Kablan Duncan, Visi Perezida. naho Guillaume Soro wahoze ayoboye inyeshyamba agirwa umuyobozi w’ inteko ishinga amategeko.

Kablan Duncan yeguye ku wa mbere nka Minisitiri w’Intebe nyuma y’aho ihuriro ry’amashyaka yishyize hamwe rya ‘RHDP Coalition’ rigize ubwiganze bw’amajwi mu Nteko Nshingamategeko.

Umwanya wa Minisitiri w’Intebe washyizweho mu Itegeko Nshinga rishya ryemejwe muri Kamarampaka yabaye mu Ukwakira 2016.

Duncan ni inzobere mu bijyanye n’imari, yakoze muri Banki ya West African Central Bank anaba Minisitiri w’Imari muri Cote d’Ivoire.

Muri iki gihugu kandi, uwahoze akuriye inyeshyamba, ndetse wanabaye Minisitiri w’Intebe, Guillaume Soro, yongeye gutorwa nka Perezida w’Inteko Nshingamategeko ku bwiganze bw’amajwi 95%.

Soro yemejwe muri uwo mwanya mu gihe, Perezida Alassane Ouattara yari amaze kwirukana Minisitiri w’Ingabo nyuma y’aho agatsiko k’abasirikare bari bagumutse kubera igihe bamaze badahembwa mu cyumweru gishize.


Guillaume Soro n’ umufasha we

Guillaume Soro yiyamamaje nk’umukandida wigenga akaba yari ahanganye na Evariste Meambly, wo mu ihuriro riyoboye rya ‘RHDP Coalition’.


Daniel Kablan Duncan wari weguye none akaba yagizwe Visi Perezida

Soro agomba kuyobora inama irimo na Perezida Ouattara, kuri uyu wa kabiri.

Perezida w’Inteko Nshingamategeko muri Cote d’Ivoire, Guillaume Soro, asa n’ufite amahirwe menshi yo kuba yazasimbura Perezida Ouattara ubwo azaba arangije manda ye ari na yo ya nyuma mu 2020.

    Facebook Twitter Addthis
Tanga Igitekerezo