skol
fortebet

Covid-19:Abakora umwuga w’uburaya mu Buhinde bashobora gutangira kwiyahura

Yanditswe: Friday 17, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Bamwe mu bakora umwuga w’uburaya mu gihugu cy’Ubuhinde mu mujyi wa i Delhi baratangaza ko babayeho nabi ndetse ngo hatagize igikorwa byihuse bamwe aho kwicwa n’inzara baratangira kwiyahura.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’uko u Buhinde bufashe ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, ingaruka zikomeje kuba nyinshi aho abakora uburaya bagowe bikomeye no kubaho.

Neha (izina ryahinduwe), w’imyaka 23 akora uburaya i Delhi, mu gihe abandi mu muryango we baba muri leta ya Haryana mu Majyaruguru y’u Buhinde. Niwe ufite icyo yinjiza mu muryango we akishyurira ishuri musaza we muto na murumuna we kandi akishyurira ubuvuzi nyina urwaye.

Guhagarika ibikorwa n’izindi ngamba zo kwirinda Coronavirus, byatumye abakora umwuga w’uburaya babura akazi.

Neha yabwiye DW ko ‘uburyo abayeho nibikomeza azaba afite amahitamo yo kwiyahura gusa’.

Iyi mibereho ya Neha ayisangiye n’ibindi bihumbi by’abakora umwuga w’uburaya mu Buhinde. Imiryango itandukanye itari iya leta irimo gushaka uko yafasha abakora umwuga w’uburaya kubera ibihe bibakomereye barimo.

Umuyobozi w’amahuriro y’abakora umwuga w’uburaya mu Buhinde, Amit Kumar, avuga ko abenshi muri bo basubiye mu byaro aho bakomoka, abasigaye i Delhi bakaba barimo guhura n’ibibazo by’imibereho.

Ati “Abenshi ntibafite ibyo kurya. Guverinoma yagerageje gufasha abarya ari uko bakoze ariko ntacyo yigeze igenera by’umwihariko abakora umwuga w’uburaya”.

U Buhinde bwongereye iminsi yo kuguma mu rugo kugeza kuwa 3 Gicurasi 2020, mu gihe yagombaga kurangira uyu munsi ariko yongerewe hakazarebwa uko bizaba byifashe itariki nigera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa