skol
fortebet

Covid-19:Abayobozi bakomeje kugubwa gitumo barenze ku mabwiriza yo kuguma mu rugo bagafatwa bagiye gusambanira muri Hoteli

Yanditswe: Monday 06, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Abayobozi bo mu gihugu cya Kenya bakomeje gutungurwa bakagubwaho gitumo, ndetse bagatabwa muri yombi bazira kutubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta yo kuguma mu ngo aho babirengaho bakishora mu busambanyi.

Sponsored Ad

Kuri iyi nshuro muri iki gihugu haravugwa inkuru y’undi muyobozi qafatiwe muri Hoteli asambana, ni nyuma y’uko haherutse kujya hanze amafoto ya Guverineri John Lanyangapuo uyobora Intara ya West Pokot, amugaragaza nawe ari gusambana.

Kuri ubu umuyobozi waguwe gitumo ni uwo mu ishyaka rya ODM akaba ari no muri Njyanama ya Kisumu witwa Seth Kanga, yafashwe ari muri Hotel n’undi mugore bakorana, amafoto akaba abagaragaza bari gusambana.

Mu mafoto yagiye hanze agaragaza uwo mugore yambaye ubusa ari kwiyuhagira mu cyumba cya Hoteli imwe iri mu gace ka Lake Side. Ubwo aya mafoto y’uyu mugore yajyaga hanze, abantu batunguwe no kubona mu ndorerwamo hagaragara uyu muyobozi ariwe uri gufata aya mafoto bigaragara ko ari we waruri gusambana n’uyu mugore.

Uyu mugore usanzwe afite umugabo, ibi bikaba bibaye ubwo aba bayobozi bombi bari bari gukangurira abaturage kuguma mu rugo ndetse no gusiga intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi kugira ngo birinde ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus. Ibi rero bikaba bibabaje kuba umuntu ibyo yirirwa abwira abandi ngo bakore we ubwe atabishoboye.

Imyitwarire y’aba bayobozi ikomeje kunengwa na benshi muri iki gihugu bamaze kumenya uko abayobozi babo b bari kwitwara, abaturage bakaba banafite impungenge z’ukuntu impanuro bahabwa zashyirwa mu ngiro kandi abazibaha na bo ubwabo batabasha kuzubahiriza.

Ibitekerezo

  • Muli iki gihe,ubusambanyi bureze cyane kurusha kera.Kugeza n’ubwo abantu basigaye baryamana na Robots ku mugaragaro,ndetse bagakora ubukwe nazo.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa