skol
fortebet

Covid-19:Uganda yataye muri yombi abantu 88 binjiye bava mu Rwanda

Yanditswe: Monday 23, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Abagande basaga 80 ndetse n’abanyamahanga bose hamwe bagera kuri 88 bari baturutse mu Rwanda, bahise batabwa muri yombi bakinjira muri Uganda bashyirwa mu kato muri Kirigime Guest House mu Karere ka Kabale, bivugwa ko basaga nk’abahunze nyuma y’amabwiriza ahagarika ingendo mu gihugu.

Sponsored Ad

Mu bafashwe, harimo Abanya-Kenya bane n’Umunya-Eritrea umwe, mu gihe abandi 83 basigaye ari Abagande, bivugwa binjiye muri Uganda baturutse mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Gatuna, batanguranwaga gusohoka mu Rwanda, nkuko Chimpreports dukesha iyi nkuru yabitangaje. .

Ni mu gihe mu cyumweru gishize iki gihugu cyafunze imipaka yacyo kikanabuza abagenzi kucyinjiramo mu rwego rwo gukumira Coronavirus. Umwe muri aba bashyizwe mu kato witwa Ivan Mulumba yavuze ko kuba mu kato bigiye kubagora.

Ati: “Iki cyorezo cyaje mu gihe tutari twiteguye. Ntabwo dushobora kugira ibihe byoroshye turi mu kato.”

Undi witwa Steven Niwagaba we avuga ko umuryango we uzahura n’ibibazo kuko yageragezaga gutaha ngo ajye gukemura bimwe muri byo.

Aba Bagande na bagenzi babo bo muri Kenya na Eritrea bivugwa ko binjiye mu gihugu mu gihe Perezida Museveni aherutse gutangaza ko abantu binjira muri Uganda banyuze ku mipaka itandukanye babujijwe gukomeza imbere.

Yavuze ko ibi bigomba kubahirizwa kugeza habayeho guhuza ibikorwa ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba kugirango bashobore gucunga no gukumira ikwirakwiza ry’icyorezo cya Coronavirus, ati:

“Abantu bambuka muri Uganda bava kumipaka itandukanye babujijwe gukomeza imbere. Ibi n’ukugeza tubonye guhuza kurwego rwa Afrika yuburasirazuba. Nyamuneka guma aho uri. Ntawe turi kurwanya ariko ibi bijyanye n’imicungire”.

Ibi biravugwa mu gihe ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda byongereye ingufu mu gukumira ikwirakwira rya virus ya COVID-19 ikomeje guhangayikisha abatuye Isi.

Mu Rwanda, kuri iki Cyumweru, itariki ya 22 Werurwe, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abandi barwayi b’icyorezo cya Coronavirus babiri biyongera kuri 17 bari basanzwe baba 19.

Kuwa Gatandatu ushize, itariki 21 Werurwe, ni bwo muri Uganda ku nshuro ya mbere hagaragaye umuntu wanduye Coronavirus, umugabo wari uherutse gukubuka i Dubai.

Mu rwego rwo kongera ingamba ndetse no kongera imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo kandi hashingiwe ku ntera kimaze gufata ku Isi, ku itariki 21 Werurwe, Minisitiri w’Intebe yari yasohoye ribuza ingendo zitari ngombwa no gusohoka mu ngo nta mpamvu zihutirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa