skol
fortebet

Donald Trump yaburiye Irani bikomeye avuga ko yahita isenyuka yose ibihugu byombi biramutse birwanye

Yanditswe: Monday 20, May 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaburiye Irani bikomeye, avuga ko Irani yahita isenyuka ibihugu byombi biramutse birwanye.

Sponsored Ad

Mu butumwa yatangaje ku munsi w’ejo ku cyumweru ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Trump yagize ati: "Niba Irani ishaka kurwana, ibyo bivuze kurangira kwayo".

Yongeyeho ati: "Ntuzahirahire na rimwe ushyamirana n’Amerika ukundi!"

Mu minsi ya vuba ishize, Amerika yohereje ubundi bwato n’indege by’intambara mu karere k’ikigobe.

Ariko ubu butumwa bwa Bwana Trump bwo ku rubuga rwa Twitter, bwahinduye imvugo yari imaze igihe igaragaza ko intambara hagati y’ibihugu byombi idashoboka.

’Nta ntambara impande zombi zishaka’

Mu kiganiro cyatangajwe na televiziyo Fox ejo ku cyumweru, Bwana Trump yasezeranyije ko atazareka Irani icura intwaro kirimbuzi za nikleyeri, ariko avuga ko nta ntambara na Irani ashaka.

Yagize ati: "Ntabwo ndi umuntu ushaka intambara, kuko intambara izahaza ubukungu, [kandi] intambara ihitana abantu by’umwihariko..."

Irani na yo yacubije impungenge zuko haba intambara, mu gihe ubushyamirane bukomeje gukara. Ku wa gatandatu, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani yavuze ko iki gihugu kidafite amashyushyu y’intambara.

Mohammad Javad Zarif yabwiye ibiro ntaramakuru Irna bya leta ya Irani ati: "Nta ntambara izaba kuko ntituyishaka kandi nta n’undi muntu uwo ari we wese ushobora kurota ko yahangara Irani muri aka karere".

Kuri uyu wa mbere, Bwana Zarif yavuze ko mu butumwa bwe bwo kuri Twitter Trump "yari afite icyizere cyo kugera ku byo ibindi bikomerezwa nka Alexander [the Great], Genghis [Khan] n’abandi bashotoranyi bagerageje kugeraho bikabananira".

Yongeyeho ko icyashobokera Amerika ari "ukugerageza kubaha" Irani.

Ibitekerezo

  • INTAMBARA irimo "gututumba" hagati ya Iran na USA.Isi yugarijwe n’ibindi bibazo bikomeye cyane kandi biteye ubwoba: North Korea nuclear proliferation,South China Sea militarisation,Crimea annexation,Ukraine Civil war,Syria war,etc…Ikindi kibazo giteye ubwoba cyane,ni New Arms Race (Irushanwa mu gucura intwaro zikomeye) .Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Putin aherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ishobora kuba itari kure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa