skol
fortebet

Donald Trump yabwiye Iran ko baramutse barwanye yasenyuka burundu

Yanditswe: Saturday 22, Jun 2019

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko adashaka gushoza intambara kuri Iran ndetse ngo iramutse ibaye iki gihugu cyo muri Aziya cyasenyuka burundu.

Sponsored Ad

Mu kiganiro na televiziyo NBC yo muri Amerika ku munsi w’ejo ku wa gatanu taliki ya 21 Kamena 2019, Trump yavuze ko Amerika ishyize imbere ibiganiro, ariko ko itakwemerera Irani gukora intwaro kirimbuzi za nuclear.

Trump yasobanuye ko impamvu yisubiyeho ku munota wa nyuma ku cyemezo yari yafashe cyo kugaba ibitero by’indege kuri Iranyahanuye indege yitwara nta mupilote (drone) y’Amerika, ari uko abaturage bagera ku 150 ba Irani bari kubipfiramo.

Yagize ati: "Sinabikunze. Sintekereza ko byari bishyize mu gaciro".

Yavuze ko umugambi wo gutera Irani "wari wamaze kunozwa, urindiriye gusa ko awemeza", ariko avuga ko yahise abaza abajenerali b’Amerika abantu bari gupfira muri ibyo bitero, abona kwisubiraho.

Yahakanye amakuru avuga ko indege z’intambara z’Amerika zari zamaze kugera mu kirere zitumbereye muri Irani.

Irani ivuga ko iyo drone y’Amerika yahanuye yari yinjiye mu kirere cyayo mu rukerera rwo ku wa kane. Amerika ishimangira ko drone yayo yarasiwe mu kirere ubundi gihuriweho n’amahanga atandukanye, kitari icya Irani.

Umwuka w’ubushyamirane ukomeje gututumba hagati y’ibihugu byombi, Amerika ikaba iherutse kwegeka kuri Irani ibitero ku bwato bwayo butwara ibikomoka kuri peteroli bukorera muri ako karere.

Irani yatangaje ko izarenza ikigero cyemewe ku rwego mpuzamahanga muri gahunda yayo yo gukora ibitwaro bya nuclear.

Mu mwaka ushize wa 2018, Amerika yikuye mu masezerano yari yagiranye na Irani mu mwaka wa 2015 agamije kugabanya ibikorwa bya nuclear bya Irani.

Ubu Amerika yasabye akanama k’umutekano mu muryango w’abibumbye ko gaterana ku wa mbere w’icyumweru gitaha kakiga kuri Irani.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye cyane kandi biteye ubwoba: IRAN,North Korea nuclear proliferation,South China Sea militarisation,Crimea annexation,Ukraine Civil war,Syria war,etc…Ikindi kibazo giteye ubwoba cyane,ni New Arms Race (Irushanwa mu gucura intwaro zikomeye) .Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Putin aherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ishobora kuba itari kure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa