skol
fortebet

Donald Trump yahinduye intero ubwo yatangiraga kwiyamamariza manda ya kabiri yo kuyobora USA

Yanditswe: Wednesday 19, Jun 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Amerika,Donald Trump yatangiye kwiyamamariza kongera kuyobora iki gihugu mu matora ya 2020 aho yahinduye intero akava kuri Make America Great again ayigira Keep America Great again.

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump yatangiye ibikorwa byo kwiyamamariza manda ya kabiri muri Leta ya Florida yakuyemo amajwi menshi mu matora aheruka kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Kamena 2019.

Abafana be bagera ku bihumbi 25 nibo bamwakiriye mu mujyi wa Orlando muri Florida ababwira ko yiteguye gukomeza kurinda ubusugire bwa USA ndetse ngo ibyo atagezeho byatewe no gukorana n’intagondwa z’aba demokarate.

Iyi mbaga yari yaje kumushyigikira yavuzaga induru iti “Indi myaka 4 wubake urukuta”.Trump yavuze ko mu myaka ishize ayobora USA yageze kuri byinshi kurusha undi muyobozi mu bamubanjirije.

Trump yabwiye abayoboke b’aba Republicans batakanzwe n’imvura yari ibari ku mugongo ati “Abademokarate bari kubahiga.Barashaka kubarimbura niyo mpamvu bakora biriya.”

Trump yavuze ko yafashe ubutegetsi bwa USA iyobowe nabi ayiha icyerekezo cyiza kibereye abaturage ndetse yongeye kwikoma Abarusiya ubwo yiyamamazaga ku nshuro ya mbere aherekejwe n’umugore we Melania na visi perezida Mike Pence.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa