skol
fortebet

Donald Trump yamaze kugera muri Vietnam guhura na Kim Jong Un [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 27, Feb 2019

Sponsored Ad

Perezida wa USA,Donald Trump yamaze kugera Hanoi mu gihugu cya Vietnam aho agiye guhurira na mugenzi we Kim Jong Un wa Koreya y’Amajyaruguru bahoze badacana uwaka.

Sponsored Ad

Trump yageze muri iki gihugu cya Vietnam ndetse ahita yerekeza kuri hoteli agomba gucumbikamo.

Trump araza gusangira na Kim Jong Un kuri uyu wa Gatatu,taliki ya 27 Ukwakira 2019,ndetse aganire na perezida wa Vietnam.

Donald Trump yitezweho ko mu biganiro aragirana na Kim Jong Un araza kumwumvisha ko agomba kureka gukora ibisasu bya kilimbuzi.

Air Force One itwara Donald Trump,yageze muri Vietnam mu gicuku nyuma yo guhagarara kabiri mu Bwongereza no muri Qatar iri kunywa benzene.

Trump yakiriwe neza n’abanya Vietnam baje kumwakira kuri hoteli yagombaga kuraramo bafite ibyapa ndetse bambaye ingofero zanditseho izina rye.

Ku kibuga cy’indege Trump yakiriwe n’abayobozi bakomeye ba Vietnam mbere y’uko yinjira mu modoka ye ya Limousine imujyana kuri Hoteli ya JW Marriott aho yagombaga kuruhukira.

Donald Trump yaherukaga guhura na Kim Jong Un muri Kamena umwaka ushize,bemeranya ko uyu perezida wa Koreya ya ruguru agiye guhagarika ibitwaro bya kirimbuza.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa