skol
fortebet

Donald Trump yashyizeho imisoro ikumira abimukira

Yanditswe: Saturday 01, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yatangaje imisoro ku bicuruzwa byose bivuye mu gihugu cya Mexico, asaba ko iki gihugu gikumira abimukira badakurikije amategeko berekeza muri Amerika.

Sponsored Ad

Abinyujije kuri Twitter,Trump yavuze ko guhera ku itariki ya 10 Kamena 2019, inyongera y’umusoro ya 5% izatangira gukurikizwa ndetse ugakomeza kwiyongera gahoro gahoro “kugeza ikibazo cy’abimukira badakurikije amategeko kibonewe umuti”.

Jesus Seade, uhagarariye Mexico mu karere k’Amerika y’amajyaruguru, yavuze ko iyo misoro iteganyijwe “yagira ingaruka zikomeye”.

Muri Gashyantare 2019,Trump yatangaje ibihe bidasanzwe ku mupaka w’Amerika na Mexico.

Icyo gihe yavuze ko ari ngombwa kubera icyo yavuze ko ari akaga kari ku mupaka wo mu majyepfo y’Amerika.

Abakora ku mupaka bavuga ko bafite akazi kenshi ko gukumira abimukira. Ariko ababanenga bo bavuga ko aba bakozi bo ku mupaka bafata nabi aba bikumira.

Perezida w’Amerika amaze igihe ashinja Mexico kudakora ibihagije mu gukumira abimukira, iyi misoro ikaba ari cyo gikorwa cya vuba giheruka akoze cyo kotsa igitutu iki gihugu bihana imbibi.

Seade yavuze ko Mexico “igomba gusubizanya imbaraga” mu gihe iyo misoro – yakwa ku bicuruzwa byakorewe mu mahanga – yaba itangiye gukurikizwa.

Ariko Perezida Andres Manuel Lopez Obrador wa Mexico yasubije Perezida Trump ko adashaka “ubushyamirane”.

Mu ibaruwa yanditse ku munsi w’ejo ku wa kane, Bwana Obrador yagize ati: “Ndatanga igitekerezo cyuko turushaho kugirana ibiganiro, tukareba ibindi byakorwa ku kibazo cy’abimukira”.

Ubwo yiyamamazaga ndetse no mu bihe bitandukanye kuri ubu ari ku butegetsi, Trump yasezeranyije ndetse ashaka amafaranga yo kubaka urukuta ku mupaka na Mexico.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa