skol
fortebet

Donald Trump yavuze ko igisirikare cya Venezuela kizahura n’akaga kubera gushyigikira Maduro

Yanditswe: Tuesday 19, Feb 2019

Sponsored Ad

Perezida wa USA,Donald Trump yaburiye igisirikare cya Venezuela ko nigikomeza gushyigikira perezida Nicolas Maduro ashobora kukigira umuyonga.

Sponsored Ad

Donald Trump yavuze ko igisirikare cya Venezuela gishobora kuzaba nk’ingata imenye nigikomeza kumwima amatwi kigashyigikira perezida Nicolas Maduro.

Mu ijambo Donald Trump yaraye avuze, yamaganye imyumvire yo gusaranganya cyangwa “socialism yise iya sekibi ko iminsi yayo ibaze ndetse asaba abasirikare ba Venezuela kureka gushyigikira Maduro cyangwa se bazabure byose.

Yagize ati “Nta gusubira inyuma,Venezuela iri kuva ku myumvire ya Socialism n’igitugu ndetse nta kuyigarukamo.Imyumvire ya Socialism igiye gucika atari muri Venezuela gusa no muri Nicaragua na Cuba.Maduro agiye kubona abaturage be bicwa n’inzara kandi yari akwiriye kubaha ubufasha.

Mu kwezi gushize nibwo uwitwa Juan Guaidó,yigize perezida w’inzibacyuho wa Venezuela kandi perezida Nicolas Maduro akiri ku butegetsi,ibihugu by’ibihangange ku isi birimo US, UK, Canada bihita bimushyigikira mu gihe Uburusiya n’Ubushinwa byashyigikiye Maduro.

Hari umwuka mubi cyane mu gihugu cya Venezuela ndetse ibi bihugu by’ibihangange byaherukaga guterana amagambo kuri Syria byahise byimukira kuri iki gihugu.

Kuwa mbere w’iki Cyumweru, Sarah Sanders,umuvugizi wa White House yavuze ko leta ya USA izi aho abasirikare ba Venezuela benshi bahisha amafaranga yabo hirya no hino ku isi ndetse bazayafatira.

Ibitekerezo

  • Ubwo agiye koherezayo abasilikare azatubwireko azanye democratie muri Venezuela.Iyo demokarasi tuzanirwa numunwa wa kalacnikovu njyewe narayizinutswe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa