skol
fortebet

Donald Trump yiyemeje gufatanya birenze n’Ubwongereza nibumara kuva muri EU

Yanditswe: Wednesday 05, Jun 2019

Sponsored Ad

Perezida wa USA,Donald Trump umaze iminsi mu ruzinduko mu Bwongereza yatangaje ko igihugu cye n’Ubwongereza bifitanye ubufatanye isi itigeze ibona ndetse ngo bazagirana amazerano akomeye y’ubucuruzi nibumara kuva muri EU.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’abanyamakuru, ari kumwe na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Theresa May, Perezida Donald Trump yavuze ko igihugu cye n’Ubwongereza bifitanye ubufatanye isi itigeze ibona.

Perezida Trump yavuze ko yifuza ko Ubwongereza buva mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi bakagirana amazerano akomeye cyane y’ubucuruzi.

Yavuze kandi ko Abongereza bakwiye gushimira umuhate wa Madamu May uherutse gutangaza ko azegura mu rwego rwo gushyira mu ngiro ugushaka kw’Abongereza ko kuva mu bihugu bigize ubumwe bw’Uburayi.

Nubwo Trump yasuye Ubwongereza,ntiyishimiwe na bamwe mu baturage b’iki gihugu kuko mu mujyi wa London, no mu bindi bice by’Ubwongereza nka Birmingham, Stoke, Glasgow, Edinburgh, Leicester, Oxford n’ahandi, habaye imyigaragambyo yo kwamagana uru ruzinduko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa