skol
fortebet

Dore abantu 10 b’ibikomerezwa bavuga rikijyana kurusha abandi ku isi[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 19, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Hirya no hino ku isi, hari abantu bakomeye mu nzego zitandukanye kandi bafite ububasha ku mubare munini w’abatuye isi, haba mu bya Politiki, mu by’ubukungu, kuba bavuga rikijyana cyangwa ibindi bitandukanye bishobora gushingirwaho hagaragazwa ko umuntu runaka ari igikomerezwa, ari nabyo tugarukaho muri iyi nkuru.

Sponsored Ad

Urutonde rw’abantu 74 b’ibikomerezwa ku isi muri uyu mwaka wa 2018, rwakozwe n’ikinyamakuru Forbes Magazine kimenyereweho ubushakashatsi bushingirwaho hakorwa intonde zitandukanye. Uru rutonde rugaragaraho abantu batandukanye kandi bazwi ku isi mu bintu bitandukanye, bigaragaje cyane kuva hagati muri 2017 kugeza mu mezi ya nyuma ya 2018. Muri iyi nkuru, turabagezaho 10 ba mbere b’ibikomerezwa kurusha abandi, bafite ijambo rikomeye kuri benshi muri miliyari zirenga 7 zituye isi.

Kuba aba bantu bafite ubufasha bwo kumvwa na benshi, kuba bafite ububasha n’imbaraga mu byo bakora, kuba bafite amafaranga n’imitungo myinshi n’ibindi nk’ibyo bigaragaza ubuhangange, biri mu byashingiweho hakorwa uru rutonde:

1. Vladimir Putin

Perezida w’igihugu cy’u Burusiya, Vladimir Putin, ni we uyoboye urutonde rw’abantu b’ibikomerezwa kurusha abandi kuri iyi si ya Rurema kugeza muri uyu mwaka wa 2017. Iyi ni inshuro ya kane ashyizwe kuri uyu mwanya. Uyu mugabo akomeje kwerekana mu ruhando mpuzamahanga ko ari umwe mu batuye isi bakomeye bashobora gukora ibyo bashaka kandi bakabigeraho, cyane mu ruhando rwa Politiki y’ibihugu bitandukanye ku isi. Kwigarurira uduce no kugira uruhare rugaragara mu ntambara zibera mu duce duhanganiweho n’ibihugu bikomeye ku isi, byatumye u Burusiya bwa Vladimir Putin bukomeza kugaragara nk’igihugu kitavugirwamo kandi kitacecekeshwa n’uwo ari we wese ku isi.

2. Donald Trump

Umuherwe Donald Trump, yavugishije benshi mu batuye isi hava mu mpera z’umwaka ushize wa 2017 no muri uyu mwaka wa 2018, kuva ubwo yakoraga amateka yo kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihugu cy’igihangange ku isi. Uretse kuba akomeye muri Politiki, Donald Trump ni n’umuherwe ukomeye, byose bikaba byaratumye aba uwa kabiri ku isi.

Mu mwaka wa 2016, ikinyamakuru Forbes Magazine cyagaragaje ko Donald Trump ari ku mwanya wa 324 ku isi yose mu baherwe bafite agatubutse, akaba uw’156 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abarirwa akayabo k’amadolari ya Amerika agera kuri 3.700.000.000, uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda yarenga 303.500.000.000.000.

3. Angela Merkel

Umuyobozi wa Guverinoma y’u Budage (chancellor); Angela Merkel, ni uwa gatatu kuri uru rutonde rw’abantu b’ibikomerezwa kurusha abandi ku isi. Yageze kuri uyu mwanya avuye ku mwanya wa 2 yari ariho mu mwaka wa 2015 kugeza mu mpera za 2017. Uyu mugore kandi, amaze igihe kirekire ayobora urutonde rw’abagore b’ibikomerezwa ku isi, kubera ibyemezo n’ibikorwa bigaragaza ubuhangange mu ruhando mpuzamahanga. Mu mwaka wa 2016, imbaraga yagaragaje mu muryango w’ibihugu by’ubumwe bw’u Burayi ndetse n’imyanzuro ndakuka yafatiye ikibazo cy’impunzi zo muri Siriya umwaka ushize kimwe n’uburyo yitwaye mu bibazo by’u Bugereki byatumye yigaragaza nk’umugore w’imbaraga zidasanzwe.

4. Xi Jinping

Xi Jinping ni Perezida wa Repubulika y’abaturage b’u Bushinwa, akaba umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya gikominisiti mu Bushinwa, akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa Komisiyo y’ibya Gisirikare. Ni we mukuru w’igihugu uyobora umubare munini w’abaturage ku isi, dore ko byonyine u Bushinwa muri 2013 bwabaruraga abaturage barenga 1.357.000.000 mu gihe isi yose yari ituwe n’abasaga 7.000.000.000, bivuga ko ayobora abarenga 1/5 cy’abatuye isi. Kuba ayobora umubare munini w’abaturage, akayobora ishyaka rikomeye ku isi ndetse n’igisirikare, bituma Xi Jinping afatwa nk’igikomerezwa, ariko noneho byagera ku izamuka ry’ubukungu bw’u Bushinwa n’imbaraga zidasanzwe mu by’ikoranabuhanga, bigatuma uyu mugabo aba mu bafite ijambo rikomeye ku isi yose.

5. Papa Francis

Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku isi, Papa Francis, ari ku mwanya wa gatanu kuri uru rutonde rw’abantu b’ibihangange ku isi yose muri uyu mwaka. Kuba ibyemezo bya Kiliziya Gatorika bifatirwa i Vatican bigahita bisakara isi, kuba amagambo avuga n’imyanzuro afata bisamirwa hejuru n’imbanga nyamwinshi y’abatuye isi, biri mu bituma uyu mushumba w’intama za Kiliziya y’i Roma aba kuri uru rutonde rw’ibikomerezwa ku isi.

6. Bill Gates

William Henry Bill Gates; kugeza ubu afatwa nk’umuherwe wa mbere ku isi, akaba afite amafaranga n’imitungo itarabasha kugirwa n’undi muntu mu batuye isi. Ni umushoramari uvuga rikijyana, akaba ari na we nyiri uruganda rukora porogaramu za mudasobwa “Microsoft” rufatwa nk’urwa mbere ku isi. Uyu mugabo, uretse kuba amafaranga ye yaratumye aninjizwa mu bindi byinshi bituma agaragara nk’igikomerezwa, no kuba afite akayabo ubwabyo byamufasha kujya kuri uru rutonde aho ari ku mwanya wa gatandatu. Uyu mugabo afite umutungo ubarirwa mu madolari ya Amerika asaga 79.700.000.000, ni ukuvuga asaga 65.354.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

7. Janet Yellen

Janet Louise Yellen, ni umunyamerikakazi w’inzobere mu by’ubukungu, akaba anayobora urugaga rw’amabanki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo bigeze ku bijyanye n’izamuka cyangwa igabanuka ry’ubukungu bw’abatuye isi, uyu mugore w’imyaka 71 y’amavuko ari mu bahangwa amaso cyane kuko ari inzobere akaba anagira uruhare runini mu isesengura ry’igenamigambi ry’abatuye iyi isi. Uyu nawe, aza kuri uru rutonde aho ari ku mwanya wa karindwi.

8. Larry Page

Larry Page, ni umunyamerika w’umuherwe, akaba ari n’umuhanga mu by’ubumenyi bwa za mudasobwa washinze Google ndetse akaba yaranagize uruhare mu bikorwa byinshi by’ikoranabuganga ku isi. Uyu mugabo w’imyaka 44 y’amavuko, afite umutungo ufite agaciro k’akayabo k’amadolari ya Amerika asaga 37.600.000.000, ni ukuvuga ko uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda yagera muri 308.320.000.000.000

9. Narendra Modi

Narendra Modi ni Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’u Buhinde, akaba yaranagiye akora imirimo ikomeye ya Politiki muri iki gihugu. Uyu mugabo w’imyaka 67 y’amavuko, yigaragaza cyane mu bya Politiki n’imiyoborere muri Asia ndetse no ku isi yose, akaba yarabashije kugira uruhare mu izamuka ritangaje ry’igihugu cye mu by’ubukungu, ubu akaba afatwa nk’umuntu w’igihangange ushyirwa ku mwanya wa cyenda w’uru rutonde.

10. Mark Zuckerberg

Mark Zuckerberg w’imyaka 34 y’amavuko, ni umuherwe washinze urubuga rwa Facebook, akaba ari umwe mu baherwe bakiri bato kuri iyi isi. Uyu mugabo afite akayabo ka miliyari 50 z’amadolari, ni ukuvuga asaga 41.000.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa