skol
fortebet

Dore gereza 5 mbi kurenza izindi ku isi utakwifuriza umuntu uwo ariwe wese kuhafungirwa[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 15, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Nta gereza nziza ibaho, nta n’imfungwa yishimiye aho iri. Ariko nanone hari gereza mbi cyane kurusha izindi bitewe n’imibereho y’abahafungiwe, urugomo, ibihano n’uburyo bafatwa n’ibindi.

Sponsored Ad

Gereza cyangwa ibohero ntawifuza kujyayo, nuriyo kandi ntawumuveba ngo “Umugabo mbwa aseka imbohe” ariko nunajyayo ntuzajye muri izi eshanu kuko ngo ni mbi kurusha izindi waba warumvise cyangwa warafungiwemo (niba byarakubayeho)

1.ADX Florence, Colorado, USA – Iyi ngo niyo gereza mbi cyane kurusha izindi zose ku isi nkuko byemejwe n’imiryango myinshi iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kuva yafungurwa mu 1994 habera ibikorwa by’iyica rubozo ku buryo bukabije. Ni gereza y’abagabo gusa. Abahafungiye benshi ni abashinjwa iterabwoba, gucura ibiyobyabwenge gusahura amabanki no kwica abagize inzego za leta.

Abayifungiyemo ngo bemerewe gusohoka ngo bote akazuba amasaha 9 yinyine mu cyumweru, kandi kuvugana n’undi mufunganye biba gake cyane. Bigoranye cyane nibwo urumuri rw’izuba rugera muri ka kasho (cell) imfungwa ibamo, aka kumba kayo niko ikoreramo ibintu byose.

ADX Florence ifungiyemo abantu bazwiho kuba babi cyane mu buzima bwa USA, barimo na Mutulu Shakur (se wabo n’umuririmbyi warashwe, Tupac Shakur) uhafungiye kuva mu 1986, kubera kwiba Banki no kwica umupolisi. Nubwo benshi bavuga ko ntakidashoboka ku isi, ariko iyi gereza ngo ntibishoboka kuyitoroka wayinjiyemo.

2.Tadmor, Syria

Iyi nayo ngo gereza ikoerwamo urugomo rukabije. Iyicarubozo, kwicana n’ibindi byinshi ngo ni ibisanzwe muri iyi gereza. Imfungwa zirimo iyo zirwanye ngo zitizwa amashoka, byibura ngo hagire abahitana abandi. Mu 1980 bwo habaye agashya, abarinzi bishe infungwa 500 mu ijoro rimwe, ibi ngo ntayindi gereza birabamo ku isi. Ugiye muri iyi gereza abe babara ko atazagaruka, yabatungura akagaruka yaraciwe nk’akaboko cyangwa akaguru kubera urugomo rukabije rubamo, nkuko ngo bygiye biba ku mfungwa nyinshi zayivuyemo.

3. Carandiru, Brazil

Iyi gereza nayo ngo ibibi byose biyibamo, ikirenzeho ni uko imfungwa 7 500 ziyirimo zifite agakoko gatera SIDA, nyamara benshi muribo ngo binjiyemo ari bazima. Indwara muri iyi gereza ngo nizo zica benshi, abarwaye nabo ngo iyo habayeho abakeneye kubagwa, ibi bikorwa nta kinya (anaesthesie) imiborogo yababagwa ngo yumvisha abandi ‘uburyohe’bw’iyi gereza mbi muzambere ku isi.

4. La Sante, France –

Wumvise izina ryayo wagirango ni kwa muganga, nyamara kubera imibereho muri iri bohero abarifungiyemo bahitamo kwiyahura. Mu 1999 honyine abagera ku 124 bariyahuye aho kubaho nabi muri iyo gereza. Abayifungiyemo ngo babona amasaha ane yo kuto akazuba. Imiryango y’abaharanira ikiremwamuntu isabira kenshi abafungiye aha ko bahabwa amazi yo kunywa dore ko ngo aricyo gihano gikomeye cyane kihatangirwa (kimwa amazi yo kunywa)

5. La Sabeneta, Venezuela

Muri iyi gereza, umurinzi umwe ashinzwe ubuzima bw’imfungwa 150. Iyi gereza niyo gereza ivugwamo ruswa cyane, ndetse n’imikino yo kurwana mpaka ku rupfu bakorera ibiryo, amazi cyangwa kuzanirwa umugore ku bagabo bahafungiye.

Benshi mu bahafungiye ngo bicwa n’urugomo ruhakorerwa kuko ho nta za kasho (cells) zihagije zihari. Imfungwa zibonana kenshi zikiremamo udutsiko urugomo n’imfu bikaba byinshi.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi ivuga ko, ikeka ko muri Africa hari gereza zishobora kuba zirusha ubukana izi zivugwa haruguru. Gusa ho ngo ntanubwo babasha kubona amakuru aziturukamo.

Nta gereza nziza, ntanujyayo ategereje kuhabona ubuzima bwiza, niyo mpamvu nubwo ibyaha bitazacika mu miryango ya muntu, ariko byibura mukwiye kwirinda icyaberekeza mu gihome.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa