skol
fortebet

Dore impamvu nyamukuru yatumye Umwami wa Malayisiya yaka gatanya umugore we Miss wa Moscow ’Oksana’[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 28, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Ni gacye uzasanga Umwami yatse gatanya , usanga abanyagihugu batabivugaho rumwe kuko biba bitangaje, Si ku ntebe ya Cyami gusa usanga no mu bihugu bikoresha Repubulika Abaperezida bidakunze kubaho ngo batandukane n’abagore babo. Ubu mu gihe gito Umwami Muhammad V wa Malayisiya yeguye ku ngoma y’ubwami yatangaje ko yatandukanye n’umugore we Miss Oksana Voevodina.

Sponsored Ad

Miss Oksana Voevodina yabaye Nyampinga w’Umurwa mukuru w’u Burusiya Moscow mu 2015, uyu mugore wabaye na Miss, byemejwe ko batandukanyen’umugabo we Umwami Muhammad V mu buryo bwemewe n’amategeko (Divorce).

Ibi bibaye mu gihe hari hakivugwa inkuru ya Sultan Muhammad V uherutse kwambura ikamba ry’Ubwami mu buryo butunguranye byo benshi bafashe nko kugwisha ishyano.Ankuru dukesha AFP yemeza ko Muhammad V yamaze kwaka gatanya atandukana n’umukunzi we Miss Oksana Voevodina ukomoka mu Burusiya bari bamaranye amezi 7 gusa.Ahanini igitumye batandukana ngo n’imigenzo y’idini ya Islam umugore atubahirije neza.

Ni ku nshuro ya mbere mu mateka y’iki gihugu Umwami yegura kuva cyabona ubwigenge ku Bwongereza mu 1957. Ubusanzwe Umwami muri Malaisie amara imyaka itanu akabona gusimburwa, uyu Sultan Muhammad V yari yaratowe mu Ukuboza 2016 akaba yagombaga kuzatanga ingoma mu 2021.

Umwami wa 15 wa Malaisie, Muhammad V ubwo yeguraga byacytswe ko bifitanye isano n’ubukwe bwe na Miss Oksana Voevodina. Nta mpamvu n’imwe yigeze ishyirwa ahagaragara n’ubu Bwami yaba yatumye habaho kwegura kwa Muhammad V w’imyaka 49 y’amavuko akaba umwe mu bari bimye ingoma akiri muto. Gusa hari hashize ibyumweru byinshi atagaragara ndetse iminsi ye ya nyuma yaranzwe n’ibihuha byinshi byazamuwe n’ubukwe bwe bw’ibanga na Miss Moscow, Oksana Voevodina w’imyaka 25 y’amavuko.

Mu Ugushyingo 2018 ni bwo Umwami Muhammad V yari yatse ikiruhuko (congé) cy’amezi abiri bivugwa ko ari ukugira ngo yivuze. Nyuma gato mu mpera z’uko kwezi ni bwo ibinyamakuru byo mu Bwongereza nka DailyMail ndetse n’ibyo mu Burusiya byasohoye inkuru ivuga ko ibyari ibirori byahindutse ubukwe hagati y’uyu mwami n’uyu mukobwa wahize ubwiza Abarusiyakazi bose b’i Moscow mu 2015.

Ibitekerezo

  • Gatanya ni nyinshi cyane ku isi.No mu Rwanda birakabije.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,ibiyobyabwenge,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa