Dr. Besigye yanyomoje ikinyamakuru cyavuze ko Passport leta ya Uganda yahaye Mukankusi ukorera umutwe wa RNC ari impimbano

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 21 March 2019 Yasuwe: 4763

Dr. Kiiza Kifefe Besigye ukuriye ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yanyomoje ikinyamakuru ChimpReports giheruka gutangaza ko Passport ya Uganda iherutse guhabwa Charlotte Mukankusi ukorera RNC ya Kayumba Nyamwasa ari impimbano.

Mu minsi ishize ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yagiranye ibiganiro na Mukankusi ushinzwe Diplomasi muri RNC, birangira anamuhaye Passport nk’undi muturage wa Uganda wese.

Nyuma Perezida Museveni yaje kwandikira Paul Kagame w’u Rwanda amumenyesha ko yahuye n’uriya mugore ku bw’impanuka, n’ubwo mu by’ukuri atavuze iby’ingenzi yaganiriye na Mukankusi bikagera n’aho amugira umuturage wa Uganda.

Museveni yabwiye Perezida Kagame ko ngo icyari cyazinduye Mukankusi ari ukumwaka ubufasha bwatuma RNC igera ku ntego zayo zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Uriya mugore ngo yabwiye Museveni ko impamvu yahisemo kujya muri RNC ari uko bamwe mu basirikare ba leta y’u Rwanda bamwiciye umugabo, bityo akaba yifuza kwihorera ku Rwanda.

Nyuma y’imenyekana ry’amabanga ya Museveni na RNC, Ikinyamakuru ChimpReports gikorera mu kwaha k’ubutegetsi bwa Uganda, cyanditse ko Passport byavugwaga ko Mukankusi yahawe na leta ya Uganda, nyuma yo gukora icyo cyise “ubucukumbuzi.”

Muri iyi nkuru yanditswe ku wa 19 Werurwe, ChimpReports yavuze Passport ya nyayo ya Uganda ifite amagambo abiri ari iburyo hejuru yayo. Aya magambo ngo ni ‘PASSPORT/PASSEPORT’. Nk’uko ChimpReports ikomeza ibivuga, ngo ariya magambo yanditse atsindagiye kandi akaba atandukanywa n’akarongo kaberamye.

Iki kinyamakuru kivuga ko amagambo agaragara kuri passport ya Mukankusi atagira akarongo kaberanye kayatandukanya, hanyuma ijambo “passport” rikaba riri munsi ya “Passport” aho kuba ku murongo umwe.


Iyi niyo Passport Uganda yahaye Mukankusi

Dr. Besigye yanenze cyane umunyakuru Kim Aine wanditse iriya nkuru yitwaje icyo yise ‘ubucukumbuzi’, anamwemeza ko ziriya passport zombi ari iza Uganda.”

Ati” Biratangaje cyane kuba umunyamakuru yakwandika inkuru y’ikinyoma nk’iriya avuga ko yakoze ubusesenguzi. Passport zombi zavuzweho zemewe n’amategeko. Imwe ni iyirabura (Black, ya Uganda) iri mu nzira zo kureka gukoreshwa, indi n’ifite ibara ry’ubururu ya EAC.”

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amerika yiyemeje kongera ingabo mu kigobe cya Oman kugira ngo ibashe...

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kivuga ko kigiye kohereza abandi...
18 June 2019 Yasuwe: 1379 0

Abarwanyi ba Boko Haram bishe abantu 30 barebaga umupira

Abarwanyi ba Boko Haram bishe abantu bagera kuri 30 mu gace ka Borno, mu...
17 June 2019 Yasuwe: 1440 0

Mohammed Morsi wahiritswe ku butegetsi bwa Misiri yapfiriye mu...

Uwahoze ayobora Misiri akaza guhirikwa ku butegetsi mu mwaka wa 2013,...
17 June 2019 Yasuwe: 2605 0

Umwana w’umukobwa w’imyaka 4 yakuwe mu musarane nyuma yo gusambanywa...

Mu gihugu cya Uganda mu karere ka Loweero, umwana w’ imyaka 4 yakuwe mu...
17 June 2019 Yasuwe: 4128 0

Abana bo muri Afurika y’Epfo batangiye urugendo rwerekeza mu Misiri bari mu...

Abana b’ingimbi n’abangavu bakomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo baciye ibintu...
17 June 2019 Yasuwe: 3282 0

Polisi iri guhiga bukware umugabo wakubise uwahoze ari umugore we kugeza...

Polisi yo mu gihugu cya Kenya irashakisha uruhindu umugabo wakubise uwahoze...
15 June 2019 Yasuwe: 4550 1