skol
fortebet

Dr. Reuben nubwo yari afite impamyabumenyi 6 za Kaminuza apfuye nta kazi arabona

Yanditswe: Monday 05, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Ni kenshi uzasanga hari abantu bakunda kwiga cyane bongera ubumenyi bwabo ibi biba byiza cyane iyo ubonye impamyabumenyi ukayikoresha usangiza abandi ku bwenge . gusa icyababaje benshi ni uko Dr Reuben Savai w’ imyaka 70 wagerageje kwiyamamariza kuba Perezida wa Kenya mu 1997 no muri 2002 agakumirwa na Komisiyo y’ amatora yitabye Imana nta kazi agira nubwo yakoreye impamyabumenyi 6 yakuye muri kaminuza zitandukanye.

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru nibwo umuhungu wa Dr Reuben Savai witwa Daniel Lihanda yatangaje ko umubyeyi we yapfuye.

Uyu munyapolitiki utavugaga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kenya nubwo yari afite impamyabumenyi 6 za kaminuza arinze apfa atabona akazi; yakoze ibiraka.

Dr Savai, yize mu Bugereki no muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda. Uyu muyobozi w’ ishyaka Kenya Republican Reformation Party nyuma yo kugerageza kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika Komisiyo y’ amatora ya Kenya ikamwangira yagerageje gushaka aho yabona akazi biranga burundu.

Dr Savai yari afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’ iyobokamana (Theology) amategeko(Law), ebyiri zo mu burezi imwe muri Science indi muri Arts.

Dr Savai wagerageje guhangana mu matora na Daniel arap Moi na Mwai Kibaki kandidatire ye yagiye iteshwa agaciro kuko atashoboye kuzuza ibisabwa.

Mu 1997, Dr Savai yiyamamarije kuba umudepite atsindwa na Raila Odinga wari umuyobozi w’ ishyaka ‘National Development’

Uyu musaza yazize uguturika kw’ imitsi yo ku bwonko nk’ uko byatangajwe n’ umuhungu we Lihanda.

Lihanda yemeza ko se nta kazi yigeze abona nubwo yize akaminuza muri Kaminuza zo mu mahanga, ngo yarabayeho ahangana n’ ubukene n’ umuvuduko w’ amaraso.

Umuryango w’ uyu munyapolitiki washoboye gukusanya ibihumbi 30 by’ amashilingi nyamara akenewe kugira ngo uyu musaza ashyingurwe ni amashiringi 130,000.

Dr Reuben Savai wari ubayeho mu bukene bukabije kandi afite impamyabumenyi 6 za Kaminuza yitabye Imana kuri uyu wa 4 Kanama 2019.

Umuhungu we ati “Turasaba abagira neza n’ abanyapolitiki bakoranye nawe kudufasha tukabona amafaranga yo kumushyingura”.

Undi muhungu wa nyakwigendera witwa Abinayo Kivisi avuga ko Moses Mudavadi ariwe wagaruye se muri Kenya amwizeza ko azamufasha kubona akazi keza.

Ati “Data yavuye mu Bugereki aza kuba mu bukene bukabije. Nagerageje guhura na Perezida Kenyatta na Visi Perezida William Ruto ntibyanshobokera, dukeneye ubufasha bwabo”.

Twavuga ko Umugore wa Dr Savai yitabye Imana mu 1990. Umurambo w’ uyu musaza uruhukiye mu bitaro bya Kaimosi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa