skol
fortebet

DRC: Mu ntara za Kasai abantu 140 bamaze kugwa mu makimbirane

Yanditswe: Sunday 08, Jan 2017

Sponsored Ad

Abantu 140 bamaze kugwa mu makimbirane yo mu Ntara za Kasai yo Hagati n’a Kasai y’Iburasirazuba kuva muri Kanama 2016 nk’uko byatangajwe n’Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi by’Umuryango w’Abibumbye, OCHA.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuhuzabikorwa ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri uyu muryango, Mamadou Diallo, yavuze ko ibihumbi by’abaturage batuye mu ntara zavuzwe bugarijwe n’ubugizi bwa nabi bwatangiye muri Kanama 2016 nyuma y’umwuka mubi hagati y’ubuyobozi bwa Congo (...)

Sponsored Ad

Abantu 140 bamaze kugwa mu makimbirane yo mu Ntara za Kasai yo Hagati n’a Kasai y’Iburasirazuba kuva muri Kanama 2016 nk’uko byatangajwe n’Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi by’Umuryango w’Abibumbye, OCHA.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuhuzabikorwa ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri uyu muryango, Mamadou Diallo, yavuze ko ibihumbi by’abaturage batuye mu ntara zavuzwe bugarijwe n’ubugizi bwa nabi bwatangiye muri Kanama 2016 nyuma y’umwuka mubi hagati y’ubuyobozi bwa Congo n’inyeshyamba z’uwitwa Kamuina Nsapu muri Teritwari ya Dibaya, yo muri Kasai yo Hagati.

Abarwanyi ba Kamuina Nsapu zahanganye n’ingabo za leta muri Kanama, hapfa abantu batari bacye, ndetse n’uyu mukuru w’inyeshyamba, Kamuina Nsapu ahasiga ubuzima.

Nk’uko OCHA ivuga, ubugizi bwa nabi bwakurikiye bumaze guhitana abantu basaga 100 barimo abaturage, inyeshyamba n’ingabo za leta. Ibyangijwe nabyo kandi ngo ni byinshi.

Ibi biro bya Loni kandi nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga, biinatangaza ko abana bakiri bato benshi binjijwe mu mitwe y’inyeshyamba.

Itangazo rya OCHA kandi rivuga ubugizi bwa nabi bushya bwadutse muri Nzeri hagati y’inyeshyamba n’ingabo za leta, bwaguyemo abantu hafi 40 ahitwa Kananga muri Kasai yo Hagati.

Mu kwezi gushize kw’Ukuboza, ubushakashatsi bwari buyobowe na OCHA bwagaragaje ko abantu 150,000 bugarijwe n’ubu bugizi bwa nabi.

Ocha ivuga ko hakwiye gushakaisha byihuse inkunga yo gufasha aba baturage kuko ngo kugeza ubu abagera ku 15,000 ari bo bamaze gufashwa gusa binyuze mu bikorwa biterwa inkunga na UNICEF.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa