skol
fortebet

DRC:Umuyobozi mukuru wa Bundu Dia Kongo yatorokeshejwe gereza i Kinshasa we nabandi bagororwa bagera kuri 50

Yanditswe: Wednesday 17, May 2017

Sponsored Ad

skol

Abantu bitwaje imbunda bateye gereza mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Kinshasa, batorotsa Ne Muanda Nsemi, umuyobozi mukuru wa Bundu Dia Kongo hamwe n’abandi bagororwa bagera kuri 50.
Bamwe mu ndorerezi bavuga ko amasasu yarashwe, imodoka zigatwikwa, ubwo Ne Muanda Nsemi yatorotswaga muri iyo gereza i Kinshasa. Haracyekwa ko Polisi ya Congo yaya yarashe ikanica bamwe mu bagororwa bashakaga gutoroka muri icyo gikorwa.
Bwana Ne Muanda Nsemi akaba ari umuvugabutumwa (...)

Sponsored Ad

Abantu bitwaje imbunda bateye gereza mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Kinshasa, batorotsa Ne Muanda Nsemi, umuyobozi mukuru wa Bundu Dia Kongo hamwe n’abandi bagororwa bagera kuri 50.

Bamwe mu ndorerezi bavuga ko amasasu yarashwe, imodoka zigatwikwa, ubwo Ne Muanda Nsemi yatorotswaga muri iyo gereza i Kinshasa. Haracyekwa ko Polisi ya Congo yaya yarashe ikanica bamwe mu bagororwa bashakaga gutoroka muri icyo gikorwa.

Bwana Ne Muanda Nsemi akaba ari umuvugabutumwa w’umuhanuzi, akaba ari n’umukuru w’abishyize hamwe (Bundu Dia Kongo) mu buryo butemewe bashaka kuzanzahura icyahoze ari ingoma y’ubwami bwa Kongo (Kongo kingdom) yashinzwe muri Kamena 1969 ishinzwe na Ne Mwanda Nsemi.
<img28691|center>
Ne Muanda Nsemi

Bwana Ne Muanda Nsemi yari yarafashwe arafungwa hamwe n’abagore be batatu n’umuhungu we muri Werurwe 2017 ubwo havukaga imirwano hagati y’abamushyigikiye na Polisi ya Congo.

Nsemi uyoboye Bundu Dia Kongo, agatsiko k’abaharanira kugarura ingoma ya Cyami mu bice bimwe na bimwe byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Congo-Brazzaville, Angola ndetse no muri Gabon, yari umudepite ubwo Polisi yamutaga muri yombi i Kinshasa.

Ibitekerezo

  • Uwo muvugabutumwa w’umuhanuzi azabanze yibwirize kandi azabanze najya guhanura azavuge uwamutumye
    ABO bagore batatu?eeeh pole Sana ijambo ry’immana riravuga ngo icyatumye irema umwe nukugirango bagire urubyaro rwubaha immana
    OK .ubwo lero ibisigaye nibye

    Uwo muvugabutumwa w’umuhanuzi azabanze yibwirize kandi azabanze najya guhanura azavuge uwamutumye
    ABO bagore batatu?eeeh pole Sana ijambo ry’immana riravuga ngo icyatumye irema umwe nukugirango bagire urubyaro rwubaha immana
    OK .ubwo lero ibisigaye nibye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa