skol
fortebet

Emmerson Mnangagwa niwe watorewe kuyobora Zimbabwe

Yanditswe: Friday 03, Aug 2018

Sponsored Ad

Emmerson Mnangagwa usanzwe utazirwa “Crocodile”niwe watorewe kuyobora igihugu cya Zimbabwe asimbuye Robert Mugabe wari umaze imyaka ikabakaba 40 ayobora iki gihugu aho yatowe ku bw’iganze bw’amajwi 50.8% mu gihe Nelson Chamisa bari bahanganye yagize amajwi 44.3%.

Sponsored Ad

Mnangagwa watorewe kuyobora inzibacyuho nyuma y’aho igisirikare cya Zimbabwe cyeguje Robert Mugabe mu mwaka ushize,niwe watowe n’abanya Zimbabwe kugira ngo ayobore iki gihugu nkuko byatangajwe na komisiyo ishinzwe amatora muri Zimbabwe (ZEC).

Uko amatora ya Zimbabwe yarangiye

Nubwo Nelson Chamisa yari yatangaje ko ariwe watsinze amatora,yakubitiwe ahareba inzega na Mnangangwa ahita atangaza ko yibwe amajwi byatumye benshi mu bafana ba MDC biroha mu mihanda barigaragambya ari nako bakora ibikorwa by’urugomo bitandukanye bimaze guhitana abantu basaga 6.

Ibyo Mnanagwa yatangaje kuri twitter ye nyuma yo gutsinda

Imyigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora yatangiye ndetse muri iki gihugu hari kubera ubwicanyi bwa hato na hato buri guterwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ingabo za Leta ziri kuzenguruka umujyi wa Harare kugira ngo ziburizemo ibikorwa by’urugomo byatangiye ku wa Gatatu nyuma y’amatora y’abadepite, aho ziri kugenda zisaba abaturage kwitwara neza no koroherana.

Mnangagwa yashimiye abamutoye ndetse aburira abari kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi ko bazakurikiranwa n’inkiko.


Ingabo za Zimbabwe ziri kugerageza guhagarika ibikorwa by’urugomo rw’abatishimiye ibyavuye mu matora

Mnangagwa yaturutse mu ishyaka rya Zanu –PF ryashinzwe na Robert Mugabe yatsinze Nelson Chamisa we wavaga mu ishyaka rya MDC rihora rihanganye bikomeye n’iyi Zanu- PF.

Imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yatangiye nyuma y’aho Zanu PF itsindiye imyanya myinshi mu nteko ishinga amategeko zisaga 144 mu gihe MDC yahawe 64.

Mnangagwa w’imyaka 75 yatsinze mu ntara esheshatu mu icumi zigize Zimbabwe ahita atangariza abanya Zimbabwe ko iyi ari intangiriro y’ibyiza ndetse abasaba kureka ibikorwa by’urugomo bakimika amahoro.


Abafana ba Zanu PF bishimira intsinzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa