Ese urukiko rwa gisirikare muri Uganda rufite ububasha bwo kuburanisha Depite Bob Wine?

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 16 August 2018 Yasuwe: 981

George Kanyeihamba, wahoze ari umukuru w’urukiko rw’ikirenga rwa Uganda, yavuze ko urukiko rwa gisirikare nta bubasha rufite bwo kuburanisha umunyapolitiki akaba n’umuhanzi uzwi cyane, Depite Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine.

Yongeyeho ko nta n’ububasha rufite bwo kuburanisha Depite Kassiano Wadri uherutse gutorwa.

Ikinyamakuru cya leta cya New Vision cyatangaje ko aba bombi byitezwe ko bitaba urukiko rwa gisirikare baregwa ibyaha by’ubugambanyi.

Nta ruhande rudafite aho rubogamiye rwari rwemeza ibyo birego.
Bwana Kanyeihamba yagize ati:"Abantu batawe muri yombi ni abasivile, si abasirikare. Bagombye gushyikirizwa inkiko ziburanisha abasivile nkuko biteganywa n’itegekonshinga rya Uganda. Niba bashinjwa ubugambanyi, urukiko rukuru rwonyine ni rwo rwaba rufite ububasha bwo kubaburanisha."

Yongeyeho ati:"Uyu munsi muri Uganda turi mu rujijo. Abategetsi baragaragara nkaho batizera inkiko [zisanzwe] ariko mu nkiko za gisirikare ho babona imyazuro baba bifuza. Niba polisi ifite ibimenyetso, ni yo ikwiye kubishyikiriza urukiko rwa gisivile. Si igisirikare kigomba kurega."

Hagati aho, amakuru aravuga ko Depite Bobi Wine ataraboneka mu rukiko rwa gisirikare ruri mu mujyi wa Gulu mu majyaruguru wa Uganda.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kunenga leta bavuga ko yibasira abatavuga rumwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni w’iki gihugu.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore yatawe muri yombi kubera kwicisha inzara bikomeye umwana w’imyaka 5...

Umugore witwa Tammi Bleimeyer yakatiwe igifungo cy’imyaka 28 kubera...
13 December 2018 Yasuwe: 2474 0

Umukobwa w’ imyaka 7 yareze se kuri polisi ngo yanze kubaka umusarane

Umwana witwa Hanifa Zaara yandikiye polisi ayisaba guta muri yombi Se kuko...
13 December 2018 Yasuwe: 1447 0

Umukozi yahamwe n’ibyaha byo kuniga umwana w’amezi 2 amutamitse umwenda mu...

Umugore w’umunya Israeli wakoraga akazi ko mu rugo ahitwa Manhattan muri...
12 December 2018 Yasuwe: 1433 0

Icyamamarekazi mu mikino njyarugamba cyishwe na telefoni igendanwa...

Umurusiyakazi witwaIrina Rybnikova waherukaga kuba uwa mbere muri iki...
10 December 2018 Yasuwe: 2549 0

Umujura yasanze umugore mu rugo rwe aramukomeretsa cyane [Amafoto]

Umujura yasanze umugore w’imyaka 50 ukomoka mu gace ka Walgrave mu...
8 December 2018 Yasuwe: 1934 1

Amabandi 3 yateze imodoka ya ba mukerarugendo afashe imipanga Imana ikinga...

Amabandi yo muri Kenya yateze umuryango w’abanyamerika watembereraga mu gace...
6 December 2018 Yasuwe: 2695 0