Ethiopia: Abantu 27 bamaze gupfira mu myigaragambyo imaze iminsi 3 itejwe n’umunyamakuru

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 October 2019 Yasuwe: 1320

Abayobozi bo muri Ethiopia baremeza ko abantu 27 bamaze kwicwa mu myigaragambyo irimo urugomo yahereye kuwa gatatu mu gace ka Oromia.



Imidugararo yatangiye kuwa gatatu ubwo Jawar Mohammed umunyamakuru n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yavugaga ko leta ishaka kumwambura abamurinda.

Kuwa kabiri, minisitiri w’intebe Abiy Ahmed yari yavuze ko ikinyamakuru cya Bwana Jawar kiri guhembera ivanguramoko n’urugomo mu baturage.

Ikinyamakuru cye Oromo Media Network (OMN) cyagize uruhare mu mpinduka zabaye mu mwaka ushize zagejeje ku butegetsi Abiy Ahmed nawe wo muri ubu bwoko bwa Oromo.

Jawar ni umuntu ufite ijambo ryumvikana cyane mu ba Oromo nubwo afite ubwenegihugu bwa Amerika.

Yagarutse iwabo mu kwezi kwa kane umwaka ushize Abiy ageze ku butegetsi.

Aba Oromo nibo bagize umubare munini w’abatuye Ethiopia, gusa bavuga ko basigajwe inyuma mu bukungu na politiki ugereranyije n’abo mu bwoko bwa Amhara babakurikira mu bwinshi.

Mu gihe hateganyijwe amatora umwaka utaha, bikomereye cyane Abiy Ahmed guhagarika urugomo rushingiye ku moko rukiri henshi mu gihugu.

Kuwa kabiri, Bwana Abiy ari mu nteko yavuze ko hari abantu bafite ibinyamakuru batagira ’passport’ za Ethiopia "bakorera mu gihugu iyo hari amahoro, ibintu byakomera bagakorera hanze".

Byumvikaniye benshi ko yakomozaga kuri Jawar Mohammed n’ikinyamakuru abashinja guhembera urwango n’urugomo mu moko y’abatuye Ethiopia.

Bucyeye Jawar yavuze ko leta ishaka kumwambura abamurinda.

Biragoye kwiyumvisha uburyo abantu 27 bamaze kwicwa mu myigaragambyo kubera uyu munyamakuru.Aba ni hafi inshuro ebyiri z’abari batangajwe mbere ko bamaze gupfa.

Gusa Jawar ni umuntu wemerwa n’abantu benshi bo mu bwoko bwe, ikinyamakuru cye cyagize uruhare mu mpinduka zabaye umwaka ushize.

Mu gihe Jawar yareka ubwenegihugu bwa Amerika akiyamamariza ubutegetsi umwaka utaha ashobora kuba mukeba ukomeye wa Abiy uherutse guhabwa igihembe cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

John w’imyaka 23 bamukatiye azira kwimya inka

Muri Kenya urukiko rwo mu mujyi wa Kapenguria ruherereye mu gace ka Pikot...
27 February 2020 Yasuwe: 194 0

Umusore yabengewe n’umukobwa mu ruhame nawe ahita amwihimuraho

Kuri iki cyumweru.tariki ya 23/02/2020, mu gihugu cya Angola umusore yari...
27 February 2020 Yasuwe: 491 0

Umuherwe Bill Gates yatanze akayabo k’amafaranga nk’inkunga yo gukumira...

Umuryango Fondation Bill et Melinda Gates washinzwe n’umuherweBill Gates,...
27 February 2020 Yasuwe: 121 0

Umusaza waruherutse gutangazwa ko ariwe ukuze kurusha abandi ku isi...

Chitetsu Watanabe, umusaza w’imyaka 112 y’amavuko wari uherutse gutangazwa ko...
26 February 2020 Yasuwe: 1155 1

Amafoto y’Ababyeyi bashyira abana mu mashashi kugira ngo babone uko...

Hari ibice bimwe na bimwe ku isi ubuzima buba butoroshye kuko nta mihanda,...
26 February 2020 Yasuwe: 4246 0

Weinstein wahoze ari umuyobozi ukomeye muri Hollywood yahamijwe ibyaha byo...

Harvey Weinstein wahoze akomeye cyane muri Sinema yo muri Leta zunze ubumwe...
25 February 2020 Yasuwe: 608 0